Abagera ku bihumbi 30 bahungiye muri Chad baturutse muri Cameroon

LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.

Abantu basaga ibihumbi 30 mu Majyaruguru ya Cameroon bamaze guhungira muri Chad nyuma y’imvururu zatangiye aho muri Cameroon mu mpera z’icyumweru gishize, ubu zikaba zimaze guhitana abagera nibura kuri 22, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Itangazo ryasohowe na UNHCR mu mpera z’icyumweru gishize rivuga ko imvururu zatangiriye ku mupaka w’Umudugudu wa Ouloumsa, ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, ubwo habaga intonganya hagati y’abashumba, abarobyi, n’abahinzi, izo ntonganya zikaba zari zishingiye ku mazi.

Iryo tangazo rya UNHCR rigira riti “Nibura abantu 22 bamaze gupfa, abantu 30 barakometse bikomeye muri iyi minsi iyo mirwano imaze, kandi ikaba igikomeje.”

UNHCR ivuga ko hafi 80% by’abamaze guhungira muri Chad ari abagore, harimo abatwite ndetse n’abana, bakaba bahungiye mu Murwa mukuru N’Djamena.

Ku wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021, nibwo Perezida wa Chad Mahamat Idriss Deby Itno, yatangaje ko ibintu uko bimeze ubu biteye impungenge, aboneraho guhamagarira imiryango mpuzamahanga, kugira icyo, bagafasha abamaze guhungira muri Chad.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka