Tanzania: Umugabo n’umugore bakubiswe n’inkuba barimo baca inyuma abo bashakanye

Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo.

Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na nyakwigendera, we yarakometse bikomeye ku maguru nyuma yo gukubitwa n’iyo nkuba ”.

Bivugwa ko umunsi ibyo byo gukubitwa n’inkuba byabayeho, uwo Vaileth ngo yari kumwe n’umugabo utari uwe witwa Hassan Nzige, baryamanye, inkuba ihita ibakubita. Uwo muntu watanze ubuhamya bw’uko byagenze, yavuze ko inkuba ikimara kubakubita, uwo mugabo witwa Nzige yananiwe guhaguruka, ahubwo atangira kuvuza induru asaba ubufasha, abantu batabaye basanga, yananiwe no guhaguruka, naho umugore bari kumwe we yamaze gupfa.

Abaje bahuruye ngo bafashe, Nzige bamwirukankana bamujyana kwa muganga, kuko yari yakomeretse cyane ku maguru. Umuyobozi w’Umudugudu wa Masweya, ahabereye ibyo byago, witwa Saidi Hongoa, yahamije ko ibyo byabaye mu masaha y’umugoroba , mbere gato y’uko imvura itangira kugwa.

Yagize ati “Inkuba yakubise mbere gato y’uko imvura itangira kugwa, abo bombi, bakimara gukubitwa n’inkuba, bahise bajyanwa kwa muganga byihuse, umugore yari yahiye cyane mu ijosi no mu mugongo, mu gihe umugabo we yari yahiye cyane ku maguru. Bagiye kubageza kwa muganga umugore yashizemo umwuka kare”.

Uwo muyobozi yavuze ko nyuma y’ibyo byago, icyakurikiyeho ari ukumenyesha umugabo wa nyakwigendera Vaileth, witwa Manase Nkungu wari kure y’aho ibyo byabereye, ariko iyo nkuru ngo yayakiranye umubabaro mwinshi.

Muganga Theresia Daudi wo kuri iryo vuriro ryabakiriye, yavuze ko ibipimo bigaragaza ko uwo mugore yahise apfa ako kanya, kuko inkuba yari yamutwitse ingingo z’ingenzi mu mubiri n’ubwo ngo bigoye kubisobanura.

Umugabo wa nyakwigendera, mu mubabaro mwinshi, yavuze ko atari yiteze guhura n’ikintu gikomeye nk’icyo, kuko yizeraga cyane umugore we.

Nkungu yavuze ko umugore we amusigiye abana bane (4) bityo, ubu bimukomereye cyane kwibaza uko agiye kurera abo bana wenyine, kandi akabubaka mu buryo bw’imitekerereze, ku buryo bazamenya kubana n’ayo mateka y’urupfu rwa mama wabo, kuko bazakomeza kuyazirikana no mu gihe bazaba ari bakuru.

Umuyobozi wa Polisi aho mu Ntara ya Singida, ACP Stella Mutabilirwa, yavuze ko icyo kibazo kitamugezeho, bitewe n’uko abo bireba bashobora kuba barahisemo kubirangiriza mu rwego rw’umuryango. Kandi ngo uretse n’ibyo, urupfu rw’uwo mugore rwabayeho muri ubwo buryo ngo ntawaruryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se tuvuge ko ari Imana yabahannye??Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tujye twemera n’amategeko yayo.

burakali yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka