RD Congo: Impanuka y’indege yahitanye abantu batanu

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 23 Ukuboza 2021 habereye impanuka y’indege ntoya itwara abagenzi, ihitana abari bayirimo bose ntihagira urokoka nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Washington Post ariko yanagarutsweho n’ibindi binyamakuru bitandukanye, ni uko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n’abapilote babiri bo muri Kompanyi ya ‘Malu Aviation’ baguye muri iyo mpanuka y’indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati “Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n’imiryango y’abantu baguye muri iyo mpanuka .”

Ku rubuga rwa ‘Malu Aviation’ bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n’imizigo muri ako karere. Impanuka z’indege aho mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshaka si ibintu bishya kuko zikunze kubaho, ariko na none abagenzi bahitamo gukomeza gukoresha indege, kuko nibwo baba bizeye umutekano, kurusha gukoresha umuhanda kuko muri ako gace higanje imitwe y’inyeshyamba zitwaza intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka