Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo imidali y’ishimwe. Abambitswe imidali ni abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani (…)
Abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, bakaba bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari bo ishami ry’umuryango w’ibibumbye ryita ku muryango n’iterambere (…)
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 632 bo mu Karere ka Burera, bitwa “Imboni z’Umutekano za Burera”, bagiye kwifashishwa mu gukumira ibiyobyabwenge, magendu n’abakoresha ibyambu bya panya(abambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye ibiyobyabwenge na magendu).
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri "Feux Rouges" zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iraburira abakekwaho kwiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri abantu barindwi Polisi yabafatanye inka 6.
Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko nyuma y’amezi arenga 18 utubari dufunze, twongera gukora, ariko ba nyiratwo bakabanza kubisabira uruhushya rubemerera gutangira imirimo yabo, nyuma yo kureba ko bujuje ibisabwa.
Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu mujyi.
Abantu 28 barimo umuhanzi wa Hip Hop bari mu maboko y’inzego z’umutekano bakurikiranyweho gukoresha ibirori by’isabukuru y’amavuko bakarenga ku mabwiriza ya Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda na kaminuza ya African Leadership University (ALU) ifite ishami mu Rwanda, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n’ubushakashatsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, kuva ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri kugeza tariki ya 23 Nzeri ryatanze amahugurwa ku bakozi bo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Ni amahugurwa yari agamije guhugura abakozi b’uru ruganda uko bakwirinda inkongi n’uko (…)
Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.
Umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu, amazu 38 avaho ibisenge andi 14 akaba na yo yangiritse bikomeye ku buryo ashobora kugwa kuko yinjiyemo amazi.
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gucuruza ibicuruzwa bya magendu.
Ibyuma by’amashanyarazi byashyizwe ku muhanda munini Muhanga-Ngororero-Rubavu bituma Camera zishinzwe umutekano mu muhanda zifotora ibinyabiziga byarengeje umuvuduko, byibiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo n’abantu batahise bamenyekana.
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abapolisikazi ribaye ku nshuro ya 11, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021. Iri huriro rizarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura nazo n’uburyo bwo kuzitsinda byose bigamije gukora kinyamwuga buzuza inshingano zabo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Castar’ akaba asanzwe ari visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’agakiriro ka Muhanga, Habyarimana Augustin, yitabye Imana azize impanuka y’amashanyarazi aho yakoreraga akazi ko kubaza mu gakiriro ka Muhanga, gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi.
Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa. Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.
Mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abagabo binubira guhohoterwa n’abagore ku buryo ngo hari n’abagera kuri bane biyahuye, babiri muri bo bagapfa.
Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Umunyarwanda Révocat Karemangingo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ageze hafi y’aho atuye mu murwa mukuru Maputo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari amakuru agaragaraza ko abantu hirya no hino mu Gihugu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, akaba yongera kubaburira.
Mu Kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo mu ntangiriro z’uyu mwaka, umukobwa wa Paul Rusesabagina Carine Kanimba yavuze ko ibitero by’iterabwoba byo mu 2018 byagabwe n’inyeshyamba za FLN yaterwaga inkunga na Rusesabagina ngo “byabaga ari ibitero byagabye na Guverinoma y’u Rwanda.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya (…)
Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 (…)