Intumwa yihariye ya LONI yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwitwara neza

Umuyobozi w’ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro muri Santarafurika akaba n’ intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye yasabye abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda. Ibi yabigarutse ho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza ubwo yari yasuye aba bapolisi mu kigo MAMICA 2 basanzwe batuyemo mu mujyi wa Bangui.

Uyu mushyitsi yakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi bakutu Chief Superintendent of Police (CSP), Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa basuye ibikorwa bitandukanye muri iki kigo birimo ivuriro n’ibindi bice bitandukanye birimo ivuriro basobanurirwa imikorere n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Mu ijambo rye, Dr Mankeur Ndiaye yashimiye aba bapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Yabasabye gukomeza kwimakaza ubunyamwuga no kurangwa n’ubwitange mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda.

Yagize ati” Iri tsinda ryanyu turarishimira kuba ritijandika mu byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitisnda n’ibindi birego. Ibi byose bituruka ku kinyabupfura mufite cyo ku rwego rwo hejuru no gukora kinyamwuga, turabasaba gukomereza aho mu gahesha isura nziza u Rwanda n’intumwa rwohereza mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu mahanga.”

Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa n’abamwungirije babiri ni bamwe mu banyacyubahiro 7 itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda. Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rinafite inshingano zo kurinda Perezida w’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera n’umuyobozi w’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda basuwe bashinzwe kurinda abayobozi rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagabo 118 n’abagore 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka