Polisi iraburira abatunda ibiyobyabwenge n’abacuruza ibitujuje ubuziranenge

Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa.

Ubu butumwa buherutse gutangirwa mu gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byarengeje igihe mu Karere ka Musanze, aho Polisi ikorera muri ako Karere yaburiye abagikomeje kwishora muri icyo gikorwa kigayitse cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, n’abakomeje gucuruza ibyarengeje igihe.

Ibiyobyabwenge byatwitswe ni ibiherutse gufatirwa mu mikwabu yakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, birimo urumogi, kanyanga, inzoga zitemewe, Vodka, Fromage, ubuki, n’ibindi byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu na cumi n’umunani n’amafaranga magana ane (2,518,400 Frw).

Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n'ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n'abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw'abantu ko batazihanganirwa
Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa

Mu butumwa bwatangiwe muri icyo gikorwa, yaba ubwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yaba n’ubw’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze bari bitabiriye icyo gikorwa, bombi bavuze ko ukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, n’ucuruza ibitujuje ubuziranenge atazigera yihanganirwa kandi ko hari ibihano bikomeye bimutegereje.

Basabye abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, n’ibicuruzwa bitemewe, bagafatanya kandi n’inzego z’ubuyobozi mu kumenya abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge kuko ngo bikorerwa mu midugudu batuyemo.

Ubwo buyobozi kandi bwagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge zikomeje kugera ku buzima bw’abantu bukomeje kwangirika, ibyo biyobyabwenge bikaba bihungabanya umutekano, binadindiza iterambere ry’umuturage, yaba k’ubitunda n’ubicuruza, ndetse ingaruka zikagera no ku babinywa.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW), ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka