Polisi yahuguye abakozi ba CHUB ku kwirinda inkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.

Abahuguwe ni abatoranyijwe muri ibi bitaro barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

Abahugurwa barimo guhugurwa ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije kongera umubare w’abantu bafite ubushobozi bwo kwirwanaho habaye inkongi ndetse no kumenya uko bakwirinda ibitera inkongi.

Yagize ati "Abatoranyijwe barimo guhugurwa bakazajya guhugura abandi harimo n’abo mu miryango yabo. Guhugura abantu benshi ni uburyo bwiza mu kurwanya no kwirinda inkongi n’ingaruka zayo."

Yakomeje agaragaza ko abahuguwe beretswe uko bakoresha ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi. Banibukijwe ko kwirinda inkongi bigomba kuba ingenzi kugira ngo hagabanywe impanuka zikunze guturuka ku nkongi.

Kuwa Kane tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi wa kabiri w’aya mahugurwa. Abahugurwa banahawe nomero za telefoni bazajya bifashisha bahamagara Polisi igihe habaye inkongi.

Izo nimero ni: 111, 112 cyangwa bagahamagara 0788311023 ,ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka