Polisi irabasaba kubahiriza amategeko agenga umuvuduko mu nsisiro

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhenga, SS Muheto Francis, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije mu bice by’insinsiro n’iyo nta cyapa cyaba gihari.

SS Muheto avuga ko amategeko y’umuhanda ateganya ibyapa biburira kugira ngo abashoferi bitwararike mu muhanda, ariko ko hari n’amategeko mpuzamahanga afatwa nk’ihame, by’umwihariko kugenda mu mijyi no mu nsisiro hagaragara urujya n’uruza rw’abagendesha amaguru.

SS Muheto avuga ko nubwo haba nta byapa bihari abatwara ibinyabiziga bagomba kugendera ku mategeko bize kandi ko mu igazeti ya Leta bisobanutse ko mu nsisiro no mu mijyi batavuduka.
SS Muheto avuga ko nubwo haba nta byapa bihari abatwara ibinyabiziga bagomba kugendera ku mategeko bize kandi ko mu igazeti ya Leta bisobanutse ko mu nsisiro no mu mijyi batavuduka.

SS Muheto avuga ko mu nsisiro ku isi hose nta we urenza umuvuduko wa 40km/h, bivuze ko n’iyo utabona icyapa usabwa kwitwararika igihe ugeze ahanyura abantu benshi ku maguru kugira ngo hirindwe impanuka zitunguranye zo kugongana ku ibinyabiziga no guhohotera abanyamaguru.

Nubwo Muheto avuga gutya ariko bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko bakunze guhohohoterwa bakandikirwa amafaranga ku gihano cy’umuvuduko ukabije mu mujyi kandi nta byapa biburira bigaragaza uko umushoferi akwiye kwitwara.

Safari Karangwa, utwara imodoka, avuga ko aherutse gucibwa amafaranga kuko yari yarengeje umuduko wa 40km/h kandi nta cyapa kibimubuza gihari waba winjira cyangwa usohoka mu Mujyi yewe no mu mujyi rwagati ibyo byapa ntabihari.

Karangwa asaba ko hashyirwaho ibyapa biburira kugira ngo hatabaho kurengenywa. Agira ati “Aho kugira ngo umuntu aguhane kandi nta kosa ubona wakoze, ibyo byapa bishyirweho uzabirengaho azahanirwe kwirengagiza nkana amategeko”.

Muheto avuga ko, ibyo Karangwa avuga ari nko kwirengagiza amategeko mpuzamahanga kandi buri wese wize amategeko y’umuhanda azi ibiteganywa ku binyabiziga mu nsisiro.

Ariyama by'umwihariko imodoko zitwara abagenzi kuko kurenza umuvuduko wagennye ari ugushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Ariyama by’umwihariko imodoko zitwara abagenzi kuko kurenza umuvuduko wagennye ari ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Agira ati “Njyewe nzakwandikira igihe cyose wirengagiza nkana amategeko mpuzamahanga. Ni nde se uyobewe ko mu mujyi nubwo nta byapa bihari gutwara imodoka hakurikizwa ibirebana n’insisiro”?

Hagati aho ariko Muheto na we yemera ko ibyapa byashyirwaho kugira ngo urwo rwitwazo ruveho, ariko ko igihe bitarashyirwaho hubahirizwa n’andi mategeko kugira ngo hatabaho impanuka zitunguranye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwo buvuga ko bwashyikirije ikibazo cy’ibyapa n’aho guhagarara akanya gato Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, kandi ko hagitegerejwe igisubizo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Erega kubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga biri no mu nyungu z’abashoferi.Bajye bibuka ko impanuka idatoranya.Nibareke gukorera ku ijsho bayubahirize.

Mike yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Imodoka zitwara abagenzi nibyon zigomba kubahirirza aya mategek ahanini usanga arizo zigendera ku muvuduko mwinshi cyane coaster 6 cylindre

Juma yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

twirnde impanuka zitwra ubuzima bwa benshi kandi twibuke ko amagara aseseka ntayorwe

Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ningobwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugirango usigasire ubuzima bwawe n’ubwabandi.

Mugisha Patient yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ningobwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugirango usigasire ubuzima bwawe n’ubwabandi.

Mugisha Patient yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Kugabanya umuvuduko ninyungu zacu twese ari abanyamaguru, ari abatwaye imodoka bidufasha twese kwirinda impanuka, bityo tukirindira umutekano dufatanyije na polisi yacu, kuko usanga kenshi munsisiro polisi itahakorera, bityo nkaba nsaba natwe abari mumuhanda ko twabigira inshingano zacu.

Fred shyaka yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka