Babonye umurambo nyuma y’iminsi itanu aburiwe irengero

Umurambo wa Mukabugingo Frida wo mu Murenge wa Kirehe wabonetse mu gishanga cya Nyamugari gihingwamo umuceri nyuma y’iminsi itanu aburiwe irengero.

Umugabo we Ndagijimana yavuze ko ku wa gatanu tariki 23 Ukwakira 2015 umugore yagiye iwabo gusura musaza we urwaye ategereza ko ataha araheba.

Basanze umurambo wa Mukabugingo mu gishanga nyuma y'iminsi 5 abuze.
Basanze umurambo wa Mukabugingo mu gishanga nyuma y’iminsi 5 abuze.

Ati “Nategereje ko ataha ndaheba ntekereza ko yaraye yo, ku wa gatandatu ni bwo muramu wanjye yageze mu rugo ngira ngo barazanye uwo muramu wanjye ambwira ko yaraye atashye ni bwo nahise mbimenyesha ubuyobozi turashakisha turamubura. Ubu ni bwo umuturage wari ugiye guhinga umuceri yasanze umurambo we mu gishanga”.

Abenshi mu baturanyi barahamya ko yahotowe kuko basanze azirikishije igitenge yari yambaye mu ijosi bakavuga ko bari babonye n’ibinmenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko yaba yarishwe.

Ndagijimana Enock, umwe muri bo, ati “Yaranizwe kuko dusanze umurambo we mu isayo uziritse igitenge mu ijosi, biragaragara rwose ko yishwe urupfu rubi. Ntacyo nakeka cyatuma yicwa kuko yari abanye neza n’abaturanyi”.

Nirere Juliette, mukuru wa nyakwigendera, avuga ko babonye ibimenyetso bigizwe n’imboga yari avanye iwabo agiye guhinga n’umwe mu myambaro yari yambaye babisanze muri metero 300 y’ahatoraguwe uwo murambo.

Bihoyiki Léonard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, avuga ko bari bamaze hafi icyumweru bamushakisha kuko yabuze ku wa 23 Ukwakira 2015 banona umurambo we ku wa 28 Ukwakira 2015. Na we yemeza ko yishwe ahotowe nk’uko ibimenyetso bimwe bibigaragaza.

Yasabye umuryango wa nyakwigendera kwihangana abizeza ko ku bufatanye na Polisi bakomeza gushakisha abagizi ba nabi bahitanye nyakwigendera.

Yasabye n’abaturage kujya batabarana igihe cyose umuntu atabaje asaba n’abaturanyi ba nyakwigendera gutanga amakuru ku muntu uwo ari we wese bakeka kugira uruhare mu rupfu rwa Mukabugingo.

Mukabugingo Frida w’imyaka 48 yashakanye na Ndagijimana babyarana abana barindwi.

Mu gihe Polisi ikorera i Kirehe iri mu iperereza ku rupfu rwe, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Kirehe mu isuzumiro.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bicanyi bagmba gushakishwa kandi bagafatwa finally ndabizi neza ko bazajya ahagaragara inzego zumutekano nizikurikirana aba bagizi ba nabi

Juma yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka