Bahangayikishijwe n’amazi ava mu birunga
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi ava mu birunga abateza umutekano muke.
Abaturage bafite icyo kibazo ni abo mu Kagari ka Kidakama, ahanyura umukoki unyuramo ayo mazi, bise “umwuzi” wa Nyabyungo. Ukikijwe n’ingo ndetse n’imirima n’amabuye azanwa n’ayo mazi.

Abahatuye bahamya ko bafite ubwoba kubera ko imvura yatangiye kugwa. Ngo n’ubusanzwe iyo ari mu gihe cy’imvura ayo mazi ava mu birunga abateza umutekano muke, bakarara bahagaze; nk’uko Mukamusoni Ancilla abisonabura.
Agira ati “Iyo imvura yaguye cyane iriya mu ishyamba (ry’ibirunga), amazi aramanuka, akaza akangiza mu mago ari akangari…iyo yaje ni ukurara duhagaze ntabwo tubona uko turyama. Tumaze iminsi izuba riri kuva ariko ubu imvura yaguye na bwo dufite ubwoba.”
Ayo mazi ava mu birunga kandi ngo yuzura mu mirima imyaka ikarengerwa ntibabe bakibonye umusaruro bifuza. Ikindi ngo iyo imvura iguye abanyeshuri batarataha, babura uko bataha, batinya uwo muvu w’amazi ko wabatwara. Bakaba basaba ubuyobozi kubatabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Nizeyimana Théogene, ahamya ko abo baturage batuye mu manegeka. Icya mbere ngo bagomba gukora ni ukubimura aho batuye.
Agira ati “Aho binaniranye bikagaragara ko amazi akomeje guteza ikibazo mu baturage, ubwo tuhafata nk’ahantu habi abantu batagomba gutura.
Ubwo rero tugira inama abasanzwe bahatuye ko bakwimuka, bakajya mu midugudu ihari yateguwe, aho kugira ngo amazi wenda azabatware cyangwa se azangize imitungo yabo.”
Amazi ateza umutekano muke muri abo baturage aturuka ku kirunga cya Muhabura. Mu mirenge itatu yo muri Burera ituriye icyo kirunga, ari yo Cyanika, Rugarama ndetse na Gahunga, yose igaragaramo icyo kibazo.
Gusa ariko hari aho byagiye bikemuka bitewe n’ingamba bahafatiye zirimo gucukura ibyobo bifata amazi, gucukura imiferege iyobora ayo mazi, gutera imigano ndetse n’imbingo ku mikoki inyuramo ayo mazi ndetse no kwimura abaturage begereye aho ayo mazi anyura.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|