Ruhango: Babiri bafunzwe bazira kwenga Kanyanga
Ndayisaba Protegene na Muvandimwe Eric bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Ruhango, nyuma yo gufatanwa Kanyanga benga n’urumogi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2015.
Bafashwe n’umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage mu Mudugudu wa Kantama mu Kagari ka Buhoro ho mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafatanwa litiro 45 za Kanyanga n’irobo ry’urumogi rishobora kuvamo udupfunyika 30 “bule”.

Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ivuga ko yamaze gufata ingamba ku bantu bose bakora ibitemewe n’amategeko bagamijie indonke, nyamara bangiza ubuzima bw’abaturage.
CIP Adrien Rutagengwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, yagize ati “Rwose ibi ni ibintu tumaze iminsi duhagurukiye, tugomba kubirwanya twivuye inyuma kugira ngo abaturage dushinzwe gucungira umutekano badakomeza kwangirizwa ubuzima kandi duhari”.
Yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’ahakorerwa ibitemewe n’amategeko, asaba n’abandi kugira umuco wo kubirwanya.
Akarere ka Ruhango gakunze kugaragaramo ibikorwa bihungabanya umutekano, ibyinshi bigaterwa n’ababa banyweye ibiyobyabwenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo nibo batuma abaturage bagumuka kubera iyo nzoga benga bagomba gutanga namakuru yabando=i bameze nkabo nabo bagafatirwa ibyemezo
Ariko nyumvira nk’aba bantu bavukana bahurira ku mugambi mubi kweli? Ubwo se ninde uzagira undi inama? Abanyarwanda dukwiye kuva mu mirimo nk’iyi yangiza cyane cyane urubyiruko zo mbaraga z’ejo hazaza
ariko akarere ka Ruhango na nyanza sibo baza kwisonga mukugira kanyanga nyinshi muvara azadukorere icyegeranyo atubwire inkuru zigaragaramo ibyaha yanditse turebeko ibyinshi atari abatanywe KANYANGA