Rutsiro: Aracyashakishwa nyuma yo gutema mugenzi we
Umusore w’imyaka 24 yatemye umugabo w’imyaka 35 mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango muri Rutsiro ubu akaba agishakishwa kuko yahise atoroka.
Byabaye mu rukerera rwo kuwa 26 Ukwakira 2015 ahagana mu masaha ya saa kumi n’igice ubwo Ntawunezarubanda Cyprien yasangiraga na Muragijimana inzoga ku muturanyi akaba na mukuru wa nyir’ugutema wari watuwe inzoga nibwo ngo baje gutongana biviramo uwo musore gutema mugenzi we mu musaya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango Muhizi Mahoro Patrick yemeje aya makuru aho yagize ati” Namenye amakuru ko umusore yatemye mugenzi we ubwo basangiriraga inzoga mu rugo rw’umuturanyi wabo ubu uwatemwe yajyanywe kwa muganga naho undi kuko yabuze turacyamushakisha”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko hakekwa ko bari basinze kuko bari ngo bahereye kare basangira inzoga zari zatuwe Ntezirizaza Cyprien akaba n’umuvandimwe wa Ntawunezarubanda Cyprien wanahise atoroka.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karugaju wabereyemo urwo rugomo Jean Dmascene Bihoyiki nawe avuga ko bishobora kuba byatewe n’ubusinzi kuko ngo yari asanzwe amuziho ubwitonzi kuko ngo nta rugomo yakundaga kugira abana n’abaturanyi neza.
Muragijimana watemwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Congo-Nil aho abaganga bakomeje kumwitaho ariko ngo kubera ko yakomeretse cyane yahise yimurirwa mu bitaro bya Murunda biri muri aka karere.
Aimable Cisse Mbarushimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|