Police irabasaba gukumira icyaha cyo gucuruza abantu
Ubuyobozi bwa Police mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abaturage bo mu karere ka Gakenke kwigisha abana babo kudashukwa nuwo babonye wese.
Polisi ivuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo kudashukwa n’uwo babonye wese ngo agiye kubashakira akazi yaba mu mahanga cyangwa se mu Rwanda, kuko abakora ubwo bucuruzi bakunze gushuka abana bato bakiri mu mashuri.

Umuyobozi wa Police mu ntara y’amajyaruguru Chief SPT Ntaganda Johnson, avuga ko hari abantu baza bagashuka abana ngo bagiye kubashakira imirimo mu bihugu by’abaturanyi bakajya mu bigo by’amashuri bagashaka abana bakababesha ko hari imirimo.
Agira ati “Icyaha cyo gucuruza abantu kimaze gufata intera nini cyane ku isi, n’iwacu rero cyarahageze kuko bashuka abana b’urubyiruko bakabavana mu mashuri hagati y’imyaka 15 na 20 bakababesha ngo bagiye kubashakira imirimo cyangwa ngo bagiye kubigisha.”
Chief Spt Ntaganda akomeza avuga ko mu ntara y’amajyaruguru by’amaze kuhagera, kuko hari benshi bafatirwa ku mupaka bambuka bavuga ngo bagiye kubaha akazi muri Uganda, ku buryo hari n’umukobwa uheruka gufatirwa muri Bus ya Jaguar bari batwaye Uganda atabizi.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bavuga ko iwabo nta bana bahari bajyanwa mu bihugu by’amahanga ariko ngo hari abajyanwa mu mugi wa Kigali bagiye gushakirwa imirimo kandi nyamara iwabo baba batabizi.
Bugirande Faustin wo mu murenge wa Ruli avuga ko nta bana bakunze gutwarwa hanze y’igihugu. Gua yongeraho ko mu minsi ishize iwabo hari abantu bajyaga batwara abana i Kigali babatesheje ishuri ngo bagiye kubaha akazi.
Ati “Ibyo ngibyo bimaze igihe bajyaga babikora,umuntu akamujyana ngo agiye kumuha akazi nki Kigali k’ububoyi ariko kuba babajyana hanze ntabwo biraba inahangaha uretse kubajyana akamujyana ngo agiye kumuha akazi i Kigali akamujyana nk’umuboyi akamutesha n’ishuri bagiye babajyana ariko twagiye tubagarura.”
Ababyeyi bakaba bavuga ko iyo abana bagiye bakagira amahirwe bakagaruka bagarukana imico n’imyitwarire mibi bitandukanye nuko bagiye bameze.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|