Biguriye imodoka 9 zo kubafasha irondo

Imisanzu y’abaturage 100% yatumye imirenge icyenda yo muri Gasabo yigurira imodoka nshya icyenda zo kubafasha gucunga umutekano mu mirenge yabo.

Izi modoka zifite agaciro ka miliyoni 195Frw, zamurikiwe abaturage kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Ukwakira 2015, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneke.

Imodoka zizifashishwa mu gucunga umutekano no kunoza isuku.
Imodoka zizifashishwa mu gucunga umutekano no kunoza isuku.

Imirenge yiguriye imodoka ni Gisozi, Rusororo, Jabana, Kimironko, Gikomero, Gatsata, Kacyiru, Ndera na Remera hakiyongeraho Kinyinya, ari na yo yabanje, abandi bakayireberaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, yavuze ko umutekano ari wo uza imbere y’ibindi ari yo mpamvu abaturage bihitiyemo kiriya gikorwa cy’ingirakamaro.

Yagize ati “Iki gikorwa tugezeho ni igitekerezo cy’abaturage bakaba ari na bo biguriye izi modoka nta mafaranga yandi avuye mu ngengo y’imali y’akarere atanzwe.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo asobanura akamaro ka ziriya modoka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo asobanura akamaro ka ziriya modoka.

yakomeje avuga ko ari ibyo kwishimira, akanakagurira n’indi mirenge kurebera ku yabanje bityo ikibazo cy’umutekano kikava mu nzira.

Uwimbabazi Georgette, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera, avuga ko iriya modoka ije ari igisubizo.

Ati “Ubundi twajyaga tugira ikibazo cy’umutekano nijoro tugahamagaza imodoka ku karere ikatugeraho yatinze cyane kuko yabaga ikenewe henshi bigatuma wenda niba ari umujura irondo ryafashe yaricika.”

Yavuze ko ubwo babonye iy’umurenge byoroshye cyane, ikazaborohereza gucunga umutekano cyane uw’ijoro mu gutwara irondo ndetse no kugeza kuri Polisi abanyabyaha baba bafashwe.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubwose uriya mudamu pasiteri ntabwo yasigaye y’ubaha Imana?Kuki ibyo yakoze nyuma yo kubura umugabo byamuteye isono kdi bitarubwambere!!!ah!!!iyireta ntibera nagato, n’uwomwana yarafite uburenganzira, ndetse yarikuzagirira igihugucye akamaro,nabage yifashe inkubisi yamabyi irayitarukiriza!!!!!!!!!!!!!!!

BIZIMUNGU EDDY DIDIER yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ese muri planning yabo baba baratekereje / barateganije amafaranga yo guhemba uzayitwara, essence yazo no kuzikoresha zapfuye?

Ese ayo mafaranga yo kuzigura nta yindi alternative yo kubungabunga umutekano batagombye kugura izi modoka?

kamondo yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Aka karere karasobanutse pe! Kominiti Polisingi yarabacengeye n’abandi nibarebereho

MUTIKUZI yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

abayobozi binzego zibanze nibakorane ubunyanga mugayo niho tuzateraimbere.

Amon yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Gasabo imaze gutera imbere n’utundi turere tuyigireho, kuko umutekano ariwo wa mbere.

Papa Albine yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka