Karongi: Basanze umurambo w’umugabo munsi y’umuhanda

Mu Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rufungo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2015 hatoraguwe umurambo w’uwitwa Mbarushimana Fulgence.

Uyu murambo watoraguwe mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo, uri munsi y’umuhanda ahari umukingo, bikaba bikomeje gukekwa ko yaba yazize guhanuka kuri uyu mukingo.

Mu kiganiro na Mukama Lubert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, yadutangarije ko uyu murambo ukimara kuboneka wahise ujyanwa kwa muganga ngo harebwe icyaba cyamwishe.

Avuga kandi ko kugeza ubu mu gihe nta kiramenyekana cyavuye mu bizamini byo kwa muganga hadashobora kwemezwa ngo nyakwigendera yazize iki.

Ati “Ntituramenya icyamwishe. Icyo twihutiye gukora tukibona umurambo, twawujyanye kwa muganga ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo abaganga babashe guhamya icyo yazize. Nk’ubu ashobora kuba wenda yari mu isantere akaba yatinze gutaha akaza kugira impanuka agahanuka kuri uwo mukingo n’ibindi.”

Uyu muyobozi kandi yagize ubutumwa aha abaturage. Ati “Ubutumwa natanga ni uko buri wese amenya gutangira amakuru ku gihe, kandi buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we, umuntu nka gutyo yabona mugenzi we atinze gutaha akabimenyesha inzego zishinzwe umutekano.”

Nyakwigendera Mbarushimana Fulgene w’imyaka 45 yari yubatse akaba asize abana 4 n’umugore.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka