Nyamagabe: Abaturage bahangayikishijwe n’iteme rishobora kubambura ubuzima
Abaturage bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe ngo bahangayikishijwe n’iteme ryangiritse rishobora gutwara ubuzima bwa bamwe dore ko kuryiyambutsaho bigoye.
Iteme riherereye mu Murenge wa Musange, rihuza uturere twa Nyanza na Ruhango n’Akarere ka Nyamagabe ryarangiritse, rikaba ribangamira ubuhahirane hagati y’utwo turere, abaturage n’abafite amamodoka barikoresha, ugasanga bishyuzwa amafaranga kubera gutinya kuba bagwamo.

Theophile Uwimana atuye mu Murenge wa Musange, Akagari ka Masizi, avuga ko icyo kiraro kibabangamiye gishobora no gutwara ubuzima bw’abana bato bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha.
Agira ati “Iki kiraro kiratubangamiye, abana bajya ku ishuri ugasanga baragwamo. Ndabafite biga hariya i Gahengeri ndabazana nkabambutsa bakabona kujya kwiga, turifuza ko ubuyobozi bwaturengera bukaza bukagitindisha.”
Mariya Dusabimana, na we avuga ko amafaranga bishyuzwa kubera icyo kiraro bigoye kuyabona. Ati “Kugira ngo banyambutse ntanga ijana ubwo rero isoko ry’i Rwankuba hariya hakurya ntitukirijyamo rwose badufashije barisana.”
Wellars Nsengimana, umwe mu bambutsa abantu, avuga ko nubwo abona amafaranga yambutsa abantu, na we yifuza ko cyakorwa kuko hari gihe na bo bagwamo.
Yagize ati “Iyo imodoka ziturtse i Kigali zihagarara hariya tugasasaho utubaho, usanga bituvuna ariko batwishyura amafaranga 500, nibagikora sinzakena kuko ubu mba mpinguye kandi bagikoze byamfasha kuko njya hariya i Masizi nkazana umutwaro ugasanga utakayemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yizeza abo baturage ko icyo kiraro kigiye gukorwa vuba cyane ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, ngo cyemeje ko imirimo yo kugikora igomba gutangira muri uku Kwakira 2015.
Yagize ati “Twagiranye ibiganiro RTDA, hari ikigo cy’ubwubatsi kigiye kubaka ririya teme mu buryo burambye, ubu imirimo y’ibanze yatangiye rizuzura vuba.”
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Dufite umuyobozi ukunda abayobora azabikora kuko akunda abanyarwanda.
ririya teme nirikorwa rizafasha abaturage buturere twombi mubuhahirane.
Ariko se kweri, byarinze bigera aha abayobozi barebahe? Igena migambi n’imikoranire n’izindi nzego bikorwa nabi gusa ntakindi. NTIBIZASUBIRE.
Nasabaga ubuyobozi bwa karere ka Nyamagabe ko bakwihutira gusana iri teme hataragira abantu ni bintu bihangirikira. nukuri biragaragarira buri wese ko iri teme rishaje pe.