Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 8
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 40 inakangurira urubyuruko kubireka kuko birwangiza.
Byabereye mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye ya Mulindi kuri uyu wa 7 Ukwakira 2015 byangirizwa imbere y’abanyeshuri banakangurirwa kubireka.

Umwe mu banyeshuri, wiga muri iki kigo wari warinjiye mu mutwe w’abarembetsi winjiza mu gihugu Kanya yatanze ubuhamya bw’uburyo kwishora mu bikorwa byo gucuruza kanyanga no kuyinywa byamugizeho ingaruka.
Ngo yatangiye kuyicuruza no kuyinywa mu mwaka wa 2012 yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye.
Amaze kuvumburwa ngo ubuyobozi bw’ishuri bwahise bufata icyemezo buramwirukana.
Icyo gihe yahise atakaza n’amahirwe menshi kuko ngo umushinga wamwishyuriraga amafaranga y’ishuri wahise uhagarika kumwishyurira.
Yagize ati “Nabaga uwa mbere nkagira amanota 94% ariko ntangiye kunywa Kanyanga no kuyicuruza nasubiye inyuma ku buryo nagize amanota 65% nkaza ku myanya wa 17”.
Yatanze inama ku rundi rubyiruko ko rudakwiye kwishora mubiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Supertendent Gaga Stiven, na we yasabye urubyiruko kureka ibiyobobyabwenge anabibutsa ko biteza umutekano muke ku buryo usanga ubinywa ahura n’ingorane zo kutagira icyo yimarira kuko ubwonko bwe buba bwarangiritse.
Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, we avuga ko impamvu ubuyobozi bwahisemo gufatanya n’urubyiruko rw’abanyeshuri kwangiza ibiyobyabwenge ari ukugira ngo barurinde ingeso mbi.
Ati “ Uwanyoye ibiyobyabwenge ararwana, aratukana, arasenya, agira urugomo mbega ibyo akora byose abikoreshwa na byo ni yo mpamvu mukwiye kubyirinda”.
Nubwo ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababinywa bihanwa n’amategeko kuko uwo babifatanye abinywa cyangwa abicuruza ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500 cyangwa agahabwa kimwe muri ibyo bihano.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo polisi yacu, ubuse koko atari polisi ibi biyobyabwenge byari kuzavumburwa ryari,gute? polisi rwose ndabashimira cyane rwose kubw’umurava wanyu mukazi.courage