Isange yabaye umwimerere w’u Rwanda muri Interpol
Polisi Mpuzamahanga(Interpol) yashimye kuba ibigo bishinzwe kuvura abahohotewe no kurwanya ihohoterwa bya Isange One Stop Centers ari umwimerere w’u Rwanda.
Ubu buryo ngo bushobora guha ubunararibonye ibindi bihugu bitandukanye byo ku isi, nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Interpol, Jürgen Stock yabitangarije inama mpuzamahanga ya Interpol ibera i Kigali kuva tariki 02-05 Ugushyingo 2015.

Yagize ati ”Kuba umuntu abonera serivisi zose ku kigo cya Isange, ntabwo ari uburyo bwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana gusa, ahubwo burakumira n’ibindi byaha; u Rwanda rukaba rugomba gushimirwa ku bw’uyu mwimerere w’intangarugero”.
Itangazamakuru ryitabiriye inama y’abakuru ba Polisi b’ibihugu bitandukanye byo ku isi, ryo ryafashe umwanya wo kujya gusura ikigo cya Isange kiri ku Kacyiru.
Umuhuzabikorwa w’ibigo bya Isange, CIP Shafiga Murebwayire, yavuze ko ku Kacyiru bashobora kwakira abahohotewe babarirwa mu 10 ku munsi; aho baba baje bakeneye ubuvuzi, ubujyanama, imiti irinda gutwara inda zitifuzwa cyangwa irinda kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzamabitsina.
Ibitaro 17 biri ku rwego rw’akarere mu gihugu, ngo bifite amashami ya Isange One Stop Center, ndetse n’ibindi 13 bisigaye bizaba byashyizeho ubwo buryo bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya vuba, nk’uko CIP Murebwayire yabyijeje.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, iy’Ubuzima, iy’Ubutabera, Community Policing n’abandi; Polisi y’igihugu ngo izakomeza ubukangurambaga kuko ari bwo butuma benshi batinyuka kugana ibigo bya Isange One Stop.
Umwe mu banyamakuru ukorera televiziyo mpuzamahanga ya SABC muri Afurika y’Epfo, yavuze ko Isange One Stop Center ari umwihariko w’u Rwanda, kuko ngo ahandi hari ibigo birwanya ihohoterwa ariko nta rukomatane rwa serivisi bifite nka Isange.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Isange one stop center yaje ikenewe mu gukemura ibibazo byihohotera ku gitsina gore ahubwo birakwiye ko buri karere kabamo Isange pe kuko ni ingenzi