Bahondaguye igisasu bakeka ko ari ibuye ry’agaciro

Mu kagari ka Gihira mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro hatoraguwe igisasu cya gerenade gifatwa kitaraturika.

Hari ahagana mu masaha ya saa moya za mu gitondo ku wa 27 ukwakira 2015 ubwo umwana na nyina bahejejwe inyuma n’amateka batoraguraga igisasu aho Senyagara yororera inka gipfunyitse mu isashi batangira kugihonda. Abashumba bagiye kureba basanga ni gerenade barababuza.

Abantu bakwiye kwirinda gukinisha ibyo batazi neza
Abantu bakwiye kwirinda gukinisha ibyo batazi neza

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Deogratias Rutayisire aho yavuze ko umushumba yabonye umwana na nyina bari guhondahonda abegereye asanga ni igisasu mu gihe bo ngo bari baketse ko ari ibuye ry’agaciro.

Ati” Umushumba yabonye umwana ari kumwe na nyina aho bororera ku mbibi z’Akarere ka Rutsiro n’aka Ngororero, nibwo yabonye umwana ari guhonda ikintu amwegereye abona ni gerenade ahita ahamagara abasirikare bakorera ino barakibika ”

Rutayisire yakomeje avuga ko ngo aho hatoraguwe icyo gisasu habaye Umwera (Umuzungu) wacukuraga amabuye y’agaciro ngo ku buryo abantu bo muri ako gace iyo babonye icyuma bahita batekereza kujya kukigurisha kuko ngo n’uwo mwana yavuze ko yari kujya gushaka aho akigurishiriza.

Icyo gisasu cyahise gishyikirizwa inzego za gisirikare zikorera muri uwo murenge wa Ruhango mu gihe hitegurwa ko kizasenywa n’ababishinzwe.

IP Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yatanze ubutumwa ku bantu bose babona ibintu batazi ko bajya bahamagara inzego z’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo barebe icyo ari cyo.

Ati” Dukomeza kwibutsa abaturage kujya bagira amakenga ku kintu badafiteho amakuru ahagije aho bagomba kukitondera bagahamagara inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano kugira ngo barebe icyo ari cyo kuko bamwe bakunda kuvutswa ubuzima kubera bakinisha ibisasu batabizi”

Mu kwezi kwa Nzeri 2015 umusore w’imyaka 24 niwe uheruka guhitanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade nawe akeka ko ari imari avumbuye yabyaza amafaranga ayihondaguye iramuturikana ahita apfa.

Aimable Cisse Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi bisasu bituruka he?nabaturage babihisha mumashyamba se kuko bitemewe gutungu ibikoresho nkibyo?cg se nibyasigaye igihe intambara yabaga?mutubarize

muvunyi yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

yewe yewe urubyiruko rwose ikintu mutazi ntimukagikoreho kitazabarangiriza ubuzima

bertran yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

turashima imana kuko ntawahitanywe nigisasu kandi turashima inzego zumutekano zatabaye abo bavandimwe.

Iradukunda gratien yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

biteye ubwoba Imana ishimwe ko ntawe cyahitanye.

Issa yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

ibisasu se nyuma y’imyaka 21 biracyandagaye ahantu hose, ubu ibi biba byajugunywe nababa bashaka kubikoresha amahano, bikabananira.

Gakuba yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka