Karangazi: Abajura birukankije DASSO batwara tereviziyo
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2015, abajura birukankije DASSO warindaga ku Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare batwara televizeri na dekoderi.
Ngoga John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, avuga ko saa sita n’igice z’ijoro ari bwo ubu bujura bwabaye.
Aba bajura bataramenyekana ngo bari bitwaje intwaro gakondo maze DASSO ahitamo kwiruka arahunga. Gusa ngo ntiyavugije induru ahubwo yakoresheje telephone igendanwa mu gutabaza.
Amaze kwiruka ntawe uratabara ngo abajura babashije kwiba televizeri ya Flat Screen na Decoder yayo.
Ngoga avuga ko byaba byiza DASSO zihawe intwaro kuko n’ubundi abajura bazakomeza kwiba.
DASSO wari urinze umurenge, we kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba nta ruhare yari abifitemo.
Ubu bujura buje bukurikira ubwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Ukwakira, aho abajura bibye mudasobwa zigendanwa 3 n’itagendanwa 1 n’amafaranga ibihumbi magana atatu, muri koperative y’abahinzi b’umuceri CODERVAM.
Uwishatse Ignace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo iyi koperative iherereyemo, avuga ko bishimira ko nibura abantu babiri mu bakekwaho ubwo bujura bamaze gufatwa kandi na mudasobwa zigendanwa zamaze gufatwa. Kuri ubu abafashwe bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Gatunda.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
biratangaje kuba Dasso idafite intwaro, nonese bitwa abacunga umutekano hagendewe kuki?keretse niba ari abashinzwe gukingura igipangu igihe Gitifu yinjiye, bwacya bagakora Jardin bagataha bakajya kuryama, ntaby’umutekano mbonye.
ahubwo batwaye bike, abo ni abaswa mumwuga, kwiba televiseur na decodeur, byarikurangira bibye na documents zose, iyo ni ingeso.
ni inzara sha ibitera byose, kuyihanganira bishobora bake? ubupfura se upfa wabubonyehe?
oya oya ubu chaumeur bwahe ubuse aba chaumeur bose niko biba? ibi ni ukubura ubupfura.
ubu chaumeur ni hatari ntago byoroshye.
Hakorwe iperereza ryimbitse kuko ntakuntu yaba yibwe ngo anafungwe kd yatabaje harebwa niba hari, izindi mbaraga yari gukoresha yahisimo gukiza, amagaraye, ahubwo abo bireba ba DASSO bashakirwe intwaro nkurwego rwa Leta rwizewe.
Uwabangereza kwa Mbuga
Aba bajura nugushaka uburyo babahashya hadakoresheje intwaro kuko burya umujura uko ateye kose agira ubwoba kuri jye mbona babahaye intwaro bazikoresha nkuko loacl defense zabigenzaga kera zikarasana kubera ubunymwuga buke
abajura ni danger man!! Ariko ubushomeri buri hanze aha ndetse n’ukuntu ubuzima burushaho guhenda bushobora gutuma ubujura bwiyongera