Rutsiro: Umusaza yiyahuje umugozi
Baganizi Fidele w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yiyahuje umugozi ahita yitaba Imana.
Uyu musaza ngo yiyahuye ku wa 20 ukwakira 2015 ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma yo kuva mu nama y’umudugudu yatonganye n’umugore ngo ahita ajya kunywa aragaruka yimanika mu mugozi uziritse ku giti gisakaje inzu ye mu gihe umugore we yari mu mirimo isanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe, Fidele Rurangirwa, yemeje aya makuru, avuga ko intonganya zatumye yiyahura zaturutse ku kuba umugore we yamukekagaho kumuca inyuma.
Yagize ati “Yari amaze gutongana n’umugore we amukekaho kumuca inyuma ajya kunywa inzoga agarutse yimanika mu mugozi mu nzu ahita apafa”.
Rurangirwa akomeza avuga ko uwo mugore we amushinja gukundana n’undi mugore ucuruza mu kabari mu gasantere kari hafi y’aho batuye.
Umurambo w’uwo musaza washyinguwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2015 umaze gukorerwa isuma mu Bitaro bya Murunda. Nyakwigendera asize umugore n’abana batandatu.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
YAHISEMO NABI.KWIYAHURA NTABWO ARIWO MUTI.
Ibyo ari byo byose uyu musaza ntago yiyahuye nta mpamvu, ayo makimbirane yari afitanye n’umugore niyo mbarutsa pe, RIP
ubundi umunyabyaha ahunga ari ntawe umwirukanye.ariko kandi ntiwamenya ibibera hanze aha mu miryango.wasanga hari nibindi bapfaga ariko batashatse kumenyekanisha.naho kwiyahura ngo nuko umugore yagutonganyije ngo wamuciye inyuma ntibyumvikana.
uyu musaza yari ahaze niyompamvu yiyishe