Kamonyi: Umugore yataye umwana muri WC atahurwa nyuma y’iminsi irindwi

Munderere Léontine, wo mu Mudugudu wa Bugaba, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, yabyaye umwana amujugunya mu musarani, akurwamo n’abaturanyi nyuma y’iminsi irindwi.

Amakuru y’itabwa ry’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2015, ubwo umuturanyi ucumbikiwe n’uyu mugore yatabaje abandi ababwira ko Munderere ashobora kuba yarabyaye agata umwana mu musarane; dore ko bari basanzwe bakeka ko atwite.

Yabyaye umwana amuta mu musarane.
Yabyaye umwana amuta mu musarane.

Abaturanyi bahamagaje ubuyobozi maze bubafasha gutindura umusarani maze bakuramo akana kapfuye. Munderere wari wagiye guhinga yemeye ko umwana ari uwe yabyaye tariki 20 Ukwakira 2015, akavuga ko yamubyaye yapfuye kandi yamwibyaje wenyine nta n’undi muntu wabimenye mu bo babana.

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko, avuga ko awo mwana yajugunye ari imbyaro ye ya kane. Ngo yamutwise abihisha abantu bose ku buryo n’ababimubazaga yabahakaniraga. Ati "Nangaga kubyemera kugira ngo nkure urubwa ku musore duturanye babeshyeraga ko ari we wayinteye".

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Gihira, Rudahunga Jean Marie Vianney, aragaya ubunyamaswa uyu mugore yagaragaje abyara umwana akamujugunya kandi yari afite amikoro yo kumurera kuko ngo nubwo yapfakaye muri 2013, umugabo we yamusigiye imitungo ihagije.

Ati "Umugabo we yari pasiteri kandi ari n’umwarimu mu mitungo yamusigiye harimo amazu akodesha, afité n’inka kandi afata n’amafaranga ya pansiyo y’umugabo. Ntiyagombaga no gutinya kubyara kuko uwo yari umwana wa kabiri yari agiye kubyara nyuma y’uko umugabo apfuye".

Munyemana Martin, umuvandimwe w’umugabo w’uyu mugore atangaza ko nubwo umuvandimwe wabo yapfuye uyu mugore nta makimbirane yagiranaga n’umuryango yashatsemo kuko bari baramugabanyije imitungo n’abandi bana bakuru b’umugabo we kuri ubu bibera mu mahanga.

Ati "Abana babonye atangiye kubyara ku ruhande bansaba kubagabanya. Acunga ahe, naho ah’abo bana hacungwa na nyirasenge".

Nyuma y’uko ubuyobozi bufatanyije n’umuryango bashyinguye akana, Munderere ari mu Bitaro bya Rukoma kugira ngo asuzumwe ko adafite ibibazo by’ubuzima, ubundi akurikiranywe n’ubutabera kwihekura.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

erega akagari kagihira nako gusebya kamonyi kuko nuwitwa mukankubana jakirina umukuru wu mudugudu wa migina nawe avangura abaturage kubera kurya ruswa iyo utarimwenewabo hakora ifaranga igishanga cyareta yagihaye abe gusa

habyarimana teogen yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Na mwe mujye musoma neza kuko banditse love afite imyaka 34. Yapfakaye 2013 ntabwo ari 2001.

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

ni inyamanswa, erega agatinyuka ngo yakuraga urubwa k’umusore w’umuturanyi, noneho yabonaga ariwe urubwa ruzabera.

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

uyu mugore ko ari igisimba, nagizengo byibura ni umukobwa naho afite abandio bana, akarenga kuburyohe bw’abana akajugunya uwo abyaye, yarigeze no kubyara,Imana idutabare.

hassan yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Abanyamakuru ntibajya basesengura byo.

David yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

@Jeje ibyo uvuga ni ukuri hari igihe usoma inkuru ukibaza uti uyu munyamakuru wayanditse yumvaga neza ibyo ariho yandika cyangwav yagirango yuzuze umubare w’inkuru, biragayitse cyane abanyamakuru mujye muduha amakuru kuburyo tuyasoma tugahora twifuza inkuru zanyu.

Mpole yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

nyamara ibi bikorwa bigayitse mbere yo guhanwa bajye babanza niba ntakindi kibazo umuntu afite kuko abanyarwanda bahuye nibibazo bikomeye pe!bajye babanza niba koko umuntu ntakindi kibazo afite

charlotte yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

nihatorwe itegeko ryo gukuramo inda naho ubundi barajya bajugunya abana mu matoyi kandi bagejeje igihe cyo kuvuka

dadaa yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

umva disi nkako kaziranenge kweli abo bantu bahanwe kabisa

mary yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Iyi story ntisobanutse! None se muravuga ko uyu mugore afite imyaka 24 y’amavuko, akaba yari abyaye bwa kane, kandi ngo umugabo we yapfuye muri 2001, ubwo is that serious? Yashatse afite imyaka ingahe se niba yarapfakaye 2001 ubwo yari afite imyaka 11? Ubwo rero abana yabyaranye n’umugabo we wa mbere yababyaye atarageza ku myaka icumi. Lets be professional mu byo abantu bandika hazemo no gusesengura.

jeje yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

ESE UBWO UWO MUGORE WE YUMVAKO KWIHEKURA ARI UKURI ,RWOSE UBUYOBOZI BUMUKANIRE URUMUKWIYE KUKO ARASEBYA ABANYARWANDA KAZI.

NDAYIZEYE FERDINAND yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Uwo mugore azahanwe byintangarugero bibere nabandi isomo kdi azaburanishirizwe ku karubanda

jurgen yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka