Bamwe mu bacungagereza baracyavugwaho ruswa
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amagereza mu Rwanda, RCS, buvuga ko ruswa itaracika mu bacungagereza kuko hari abakiyifatirwamo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amagereza mu Rwanda, RCS, buvuga ko ruswa itaracika mu bacungagereza kuko hari abakiyifatirwamo.

Mu nama ubuyobozi bwa RCS bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015, Komiseri Mukuru w’iki Kigo, Gen. Maj. Paul Rwarakabije, avuga ko iby’iyo ruswa, yagize ati "Ntiduhakana ko kiriya kibazo cyo kwaka "akantu" ku bacungagereza gihari kuko hari ibimenyetso byagiye bigaragara kandi hakaba hari n’ababihaniwe".
Gen Maj Rwarakabije yatanze urugero rw’umucungagereza uherutse gutorokesha umugororwa yabanje kumwambika imyenda ya gicungagereza mu rwego rwo kuyobya uburari ndetse na we baratorokana nubwo nyuma yafashwe akaba afunze.
Akomeza avuga ko igikorwa nka kiriya kitakozwe ku buntu, abivuga ashingiye ku makuru yagiye agera kuri RCS mu gihe hakorwaga iperereza kuri icyo kibazo.
Urundi rugero yatanze, ni urw’abacungagereza basaka abantu bagemurira abagororwa, aho ngo babareka bagahitisha ibindi bintu bitari ibyo kurya.

Ati "Umucungagereza asaka umuntu, akarenza amaso kuri terefone cyangwa amafaranga avanze muri ya ngemu, tukaza kubifatana abagororwa nyuma. Bihita bigaragara ko hari icyihishe imyuma".
Ibi ngo ni ibintu bibabaje bigaragaza kubura ubunyangamugayo kuri bamwe mu bacungagereza ari yo mpamvu bigomba kurwanywa bigacika.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko bufite gahunda ihamye yo gukomeza kurwanya ruswa mu magereza ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi na Transparency Rwanda, aho bafasha mu guhugurira abacungagereza kumenya ingaruka zayo.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nabo babafunge ubwo se yazacika ite koko
nibwokoko ruswa iragaragara mubacungajyereza,kurubu abacungagereza akorana nabagororwa bafite cash gusa rwarakabije niyongeremo ingufu.