Polisi yeretse amahanga uko ikorana n’abaturage
Akarere ka Gasabo na Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015, beretse itangazamakuru ryitabiriye inama ya Interpol uburyo Polisi ikorana n’abaturage mu micungire y’umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko kwerekana ibisubizo Abanyarwanda bishakamo birimo n’uburyo bw’imicungire y’umutekano, bizafasha abitabiriye inama ya Interpol gufata ibyemezo bishingiye ku bunararibonye bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yagize ati "Inama mpuzamahanga nk’izi zifatirwamo ibyemezo bishobora guhindura byinshi ku isi, bishingiye ku byo abayitabiriye babonye",
Mu Karere ka Gasabo, nk’uko n’ahandi mu gihugu bimeze, abaturage bafitanye imikoranire (yiswe Community Policing) na Polisi y’igihugu, aho bishyiriyeho inteko zikora irondo, bakabasha no kwishakira ibikoresho birimo imodoka zibafasha gucunga umutekano.

Imodoka zikora irondo muri Gasabo zeretswe itangazamakuru zikaba ari 12, ariko ngo ziracyari nke, n’uko Umuyobozi w’Akarere yabitangaje.
ACP Damas Gatare, uyoboye ishami rya Community Policing, yavuze ko Polisi y’igihugu ikurikirana imikorere y’itangazamakuru, ryaba iryo mu gihugu no hanze, ku buryo ngo ibyo ryashimye n’ibyo rinenga bimenyekana.

Kuba u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi, mu kugira abaturage bumva batekanye iyo bagenda nijoro, ngo biraterwa n’irondo nk’uko Umuyobozi wa Community Policing yabisobanuye.
Yavuze ko ubufatanye bw’abaturage bakora irondo, Polisi y’Igihugu n’Ingabo (Joint Operation Centers/JOC), bufasha kumenya uburyo icyaha gishobora kugenzwa, nk’aho ngo kwica umuntu biba bitakemurirwa mu rwego rw’irondo.

Polisi y’igihugu n’abaturage baremeza kandi ko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, urugomo, ihohoterwa , ndetse n’ibyambukiranya imipaka, ngo bimaze kugabanuka mu buryo bugaragara kubera imikoranire.
Polisi y’igihugu yakomeje kwereka itangazamakuru ryo mu gihugu no hanze, ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umutekano.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|