Yakatiwe imyaka 5 azira kwiyicira umugabo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye Euprasie Mukandinda ukomoka mu Murenge wa Musebeya gufungwa imyaka itanu azira kwica umugabo we, amukubise umuhini mu mutwe.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ku wa 20 Ukwakira 2015 hagimijwe ko bibera abaturage isomo maze Euprasie Mukandinda akatirwa gufungwa imyaka itanu mu gihe aburana bwa mbere yari yakatiwe 15 n’ihazabi ya 50,000Frw.

Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2013, aho Mukandinda yarwanaga n’umugabo we El Hadji Siboyandemye bapfa amafaranga, umugabo agafata umuhoro ashaka kumutema umugore na we ahita afata umuhini awumukubita mu mutwe agwa hasi.

Siboyandemye yahise aremba cyane, umugore yitabaza abaturanyi ngo ajyanwe kwa muganga ariko biba iby’ubusa agera ku Bitaro by’i Kaduha yamaze gupfa.

Mu bujurire, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwamugabanyirije ibihano rumukatri igifungo cy’imwaka 5 ariko agafungwa ibiri naho 3 ikaba iy’igifungo gisubitse.

Urukiko rwasobanuye ko rwafashe uyu mwanzuro bitewe n’uko uregwa yemeye icyaha kandi akaba ari ubwa mbere yari agejejwe imbere y’inkiko no kuba yari afite abana bato kandi nta wundi bafite wo kubitaho.

Ikindi ngo ni uko haba mu rubanza rwa mbere ndetse no mu bujurire, hose yemeye icyaha akagisabira imbabazi akanazisaba abo mu muryango wa nyakwigendera.

Jean de Dieu Manirakiza, umwe mu baturage bakurikiranye uru rubanza, avuga ko byabahaye isomo ryo kutihanira.

Mariya Mukangamije, na we wari uhari, yagize ati “Isomo tuvanyemo twese ni uko tugomba kujya twihanganirana ari abagore ari abagabo kuko umugore n’umugabo aba ari umuntu umwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Jean Dieu Kanyarubungo, we avuga ko hagiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga abaturage bakareka guhohoterana, amakimbirane mu miryango agacika burundu.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

bapfaga amafaranga angahe? atuma bicana

Alias yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka