U Rwanda ruzakomeza ubufatanye na Interpol

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 02 kugeza 05 Ugushyingo 2015, ubufatanye mu gushakira isi umutekano.

Interpol yavuze ko ihangayikishijwe n’ibibazo by’amikoro kugira ngo ihangane n’ibyaha byambukiranya imipaka, birimo iterabwoba, ibikorerwa ku ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’abantu n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame(uwa gatatu hagati),ibumoso bwe Minisitiri w'umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana n'umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana K Emmanuel n'abayobozi ba Interpol
Perezida wa Repubulika Paul Kagame(uwa gatatu hagati),ibumoso bwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana K Emmanuel n’abayobozi ba Interpol

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagize ati ”Imiterere ya Interpol ubwayo ivuga ko buri gihugu cy’ikinyamuryango kigomba kugira umusanzu gitanga ku bandi; u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa mu gushaka umutekano n’ubutabera by’isi”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje asaba Polisi Mpuzamahanga kuba icyitegererezo mu mikorere n’imikoranire, aho yagize ati "Isi ishobora kwigira byinshi kuri Interpol, haba mu buryo butuje bw’imikorere, bunoze kandi bwo gukorana”.

Yanashimiye Interpol kuba ikomeje gufata abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko asaba kongera imbaraga mu gushakisha abatarafatwa.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi ba Interpol hamwe n'umukuru w'igihugu( uwa gatandatu uvuye ibumoso)
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi ba Interpol hamwe n’umukuru w’igihugu( uwa gatandatu uvuye ibumoso)

Umukuru wa Interpol ku isi, Mireille Ballestrazzi, yavuze ko umusanzu w’u Rwanda mu kwakira inama mpuzamahanga, hamwe n’ubunararibonye ruza gutanga, ngo ari kimwe mu bisubizo byo kurwanya ibyaha byibasiye isi.

Ati “Ikibazo cy’ingenzi dufite, ni ukubura amikoro yo guha abanyamuryango bacu kugira ngo bashobore kurwanya ibyaha bigezweho.”

Interpol yishimiye ibisubizo u Rwanda rwishakamo mu guharanira umutekano w’abaturage, birimo imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya e-policing, ndetse n’ibigo bya Isange One Stop Centers bishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa.

Aha Perezida wa Repubulika yasuhuzanyaga n'umukuru wa Interpol ku isi, Mireille Ballestrazzi.
Aha Perezida wa Repubulika yasuhuzanyaga n’umukuru wa Interpol ku isi, Mireille Ballestrazzi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yashimiye Interpol kuba itanga amakuru na program zikenewe ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu; ku buryo ngo byafashije gutahura ibyaha 36 by’icuruzwa ry’abantu kuva muri 2009.

Kuva mu mwaka ushize kandi, Polisi y’u Rwanda ngo yatahuye ibyaha 10 by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka, ndetse n’imidoka 20 zabaga zibwe mu gihugu no hanze y’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Polisi Mpuzamahanga ifasha U Rwanda muri byinshi ariko na none ikwiye kongera imbaraga mu gufata abanyabyaha batandukanye bakidegembya mu bihugu byabo barimo abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mike yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

U Rwanda rufite Politiki mpuzamahanga ishingiye ku mubano mwiza Kweli! Urabona uburyo Isi yose iri i Kigali? Nidufatikanye duhashye abagizi ba nabi

MACIBIRI yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka