Abana 3 barohamye mu iriba 2 bitaba Imana
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare abana batatu baguye mu iriba babiri bitaba Imana.
Hari ku gicamunsi, ubwo abana ba Ntagaramba Jean Marie Vianney bajyaga kuvoma umuto muri bo, Nkurunziza w’imyaka 3, agafatwa n’isayo ryo mu iriba maze mukuru we witwa Ndegeya w’imyaka 9 agiye kumutabara na we arafatwa.
Mukuru wabo Ntiyamira w’imyaka 18 ngo yagerageje kurohora umuto ariko mugenzi we aramufata baracubirana bakurwamo bapfuye.
Nkusi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare asaba ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya iyo bagiye n’icyo bagiye baba bagiye gukora.
Nubwo ngo ari umunsi w’umuntu ariko nanone ntibyumvikana ukuntu umwana w’imyaka 3 ajya kuvoma, byongeye mu iriba.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, abitabye Imana 2 biteguraga kubashyingura naho Nkurunziza we akaba agikurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Nyagatare.
Iriba aba bana baguyemo, riri hagati y’imidugudu ya Mbare, Ryabega na Kabirizi, iruhande rw’ivomo rya nayikondo basanzwe bavomaho byombi bikaba munsi yo kwa Ntagaramba Jean Marie Vianney.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
YOOO!!BIRABABAJE PEE!!ABABYEYI MWIHANGANE.ABANDI TUBE HAFI Y’ABANA TUBARINDA ICYABAHUNGABANYA KABONE NUBWO TUTIRIRWANA NABO
KUBERA IMIRIMO TWIBUKE KUGANIRA NABO BUGOROBYE.
ayayaya mbega abana babaje kweli gusa bapfuye kivandimwe kandi bakundana. Iyaba buri wese yagiraga umutima wa kivandimwe wo gutabarana, aba bana babe isomo kuri buri wese.