Abamotari barinubira ko ntaho guparika kandi bishyura
Abamotari bo mu Mujyi wa Nyamagabe barinubira ko ntaho guparika bafite kandi bishyura amafaranga ya parikingi buri kwezi.
Abo bamotari bavuga ko aho bategetswe guparika nta bwisanzure bafite kuko haba haparitse amakamyo ugasanga bibateje igihombo.

Umwe muri bo witwa Jean Pierre Nkurunziza, agira ati “Baduhaye ahangaha n’iyo habaye umukwabu baratwandikira. Imbogamizi dufite akaba ari uko batwishyuza aya parikingi kandi ari ntayo kandi n’izuba rinatwica batwishyuza bitatu bya buri kwezi.”
Gervais Munyaneza, uhagarariye koperative y’abamotari mu Mujyi wa Nyamagabe, avuga ko parikingi bafite ari ntoya kandi bikagora abagenzi kuhagera kuko hitaruye ngo bakaba bifuza ko batunganyirizwa parikingi zituma imikorere yabo igenda neza.
Yagize ati “Aya mafaranga ya parikingi ni menshi, ugereranije n’uyu Mujyi wa Nyamagabe. Turi moto zirenga 200, iyi parikingi ni nto n’abagenzi ntibahagera.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwo buvuga ko buteganya kuganira n’abamotari kugira ngo bumvikane ku ho bazashyirirwa parikingi iborohereza mu kazi kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Philbert Mugisha, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, ati “Turateganya kuganira n’abamotari kugira ngo dushake aho baparika bumva hazabafasha kubona n’abakiriya, natwe tukareba niba hatahungabanya umutekano, dukumira ibyawuhungabanya no guca akajagari. Turafatanya na bo uku kwezi kwa cumi biraba byakemutse.”
Igisubizo cyo gushakira abamotari parikingi mu Mujyi wa Nyamagabe,kizafasha guca akajagari no kwirinda umutekano kandi bigabanye impanuka zaturukaga ku guparika aho babonye hose.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki Akarere ka Nyamagabe kadakemura kino kibazo niba ba nyirubwite bishyura cooperative yabo ubwo imaze iki niba idafasha abanyamuryango. Ndabizi neza iki kibazo cyabo nibagishyiikiriza police yo mu muhanda izagikemura nimba abandi barananiwe, si non bazabahana kuri mauvais arrets.