U Rwanda rwiyemeje gutabara aho rukomeye muri Afurika

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, nk’umusanzu warwo ku mutwe w’Ingabo z’uwo muryango.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko ayo masezerano ya ACIRC, ari urwego rwashyizweho rw’agataganyo rwashyizweho n’Inama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama y’abahuje mu Ugushyingo 2013.

Akaba agamije gukora mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutabara aho rukomeye, muri Afurika batiriwe batega amaso ibihugu by’ibihangange.

Aha bashyiraga umukono kuri ayo masezerano
Aha bashyiraga umukono kuri ayo masezerano

U Rwanda rukaba mu bihugu 13 byiyemeje ubwo butabazi nk’uko byashyiriweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Nzeri 2015.

Umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, Phillip Karenzi, niwe washyize umukono kuri ayo masezerano yo gutabara aho rukomeye mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda.

Inkunga y’u Rwanda igizwe na batayo y’abasirikare barwanira ku butaka ariko bafite n’imodoka z’intambara, imbunda zikomeye n’ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byitabazwa mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Smail Chergui wa Afrika yunze ubumwe niwe washyize umukono kuri aya maserano ashimira u Rwanda kuba rwashyize ku mugaragaro inkunga yarwo yo gutabara ahari ibibazo muri Afurika.

Yagize ati "Sinshidikanya ko ubunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro buzatuma uyu mutwe wa ACIRC ukomera".

Mu nama y’abayobozi bakuru mu bijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro yabaye ubwo hari inama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York, kuwa 28 Nzeri 2015, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ruzongeraho batayo ebyiri z’abasirikare barwanira ku butaka bagera ku 1600.

Yavuze ko kandi u Rwanda ruzongeraho indege z’intambara ebyiri za kajugujugu, umutwe w’abapolisi b’abagore gusa n’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso

U Rwanda rufite abagera ku bihumbi bitanu mu butumwa bw’amahoro rukaba ku mwanya wa gatanu ku isi.

Kugeza ubu ibihugu byiyemeje uwo mugambi wo gutabara aho rukomeye (ACIRC ) ni u Rwanda, Benin, Algeria, Angola, Afrika y’Epfo, Tanzania, Chad, Senegal, Sudan, Niger, Uganda, Misiri na Burkina Faso.

Kalimba Alphonse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

munyakire indirimbo y’itorero ry’igihugu

Irafasha Ahmed yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

ese ko mbona ibihugu byiyemeje gutabara aho rukomeye ari bike muzambarize banyamakuru impamvu ibindi bihugu bitemera gutabara aho rukomeye

Kaneza yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Komeza imihigo Rwanda yacu

Mado yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Gutaba biba mumuco nyarwanda,ibyo rero sibyo batubwiriza

Kibwa yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka