Ngoma:Umubyeyi yazize urupfu rw’amayobera avuye mu murima
Nyirahirana Xaverine,w’imyaka 60,yasanzwe yapfuye ku nzira ubwo yari avuye guhinga mu murenge baturanye wa Gashanda mu karere ka Ngoma yikoreye igitoki yari atahanye.
Urupfu rw’uyu mubyeyi wari utuye mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Ruhembe, Umudugudu w’ Urutare, rwamenyekanye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2015 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo abari bamuri inyuma batunguwe no gusanga amaze gupfa.
Mu bari bakurikiye nyakwigendera harimo n’Umukuru w’Umudugudu w’Urutare, Ruberandinda Bonavanture, bari baturanye uvuga ko batunguwe no kubona uwari ubari imbere nko muri metero 90 basanze aryamye yapfuye bigaragara ko yabanje gutura igitoki yari yikoreye akaryama ku nzira agahita apfa.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyamwishe ariko umurambo we wajyanwe gukorerwa ibizamini mu Bitaro Bikuru bya Kibungo ngo hamenyekane icyamwishe.
Ugirashebuja Laurent, umugabo wa nyakwigendera, avuga ko umufasha we nta burwayi budasanzwe yagiraga, ko atanarwaragurikaga cyakora ngo yaherukaga kurwara malariya nko mu mezi atatu ashize.
Ababonye bwa mbere Nyirahirana amaze gupfa bavuga ko basanze umurambo we nta gikomere ufite cyangwa ngo ube ufite ibimenyetso byo kubyimbirwa.
Ruberandinda avuga ko nyakwigendera yari abari imbere ariko ko batabashaga kumubona igihe yapfaga bitewe n’uko inzira bari barimo irimo udukorosi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Nyamihana Phillippe, na we yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi avuga ko hakomeje gushakishwa icyamwishe bitunguranye bakaba bategereje ibisubizo byo kwa muganga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ABASIGAYE MWIHANGANE NAHO URUPFU RWO TURAGENDANA.