Nyuma yo gukubitwa bakajya mu bitaro barishimira ko bafite umutekano
Nyuma y’imvururu zagaragaye mu kigo cya Lycée de Ruhango zitewe n’ikubitwa ry’abanyeshuri bamwe bazira gukererwa ryanaviriyemo bamwe kujya mu bitaro, kuri ubu barishimira umutekano uhari.
Abo banyeshuri bavuga ubu barimo kwiga neza, ndetse bakaba banakora ibizamini batuje, bitandukanye na mbere bagifite umuyobozi ushinzwe imyitwarire, Hakizimana Dieudonne, ngo wabakubitaga.

Umuhoza Constance, umunyeshuri mu mwaka wa 6, avuga ko ubu abana bose biga muri iki kigo batekanye, agasaba ubuyobozi bw’ikigo gukomereza muri uyu murongo, kugira ngo na barumuna babo bazahaza ntibazuhure n’ibibazo bahuye na byo.
Uwase Alise, Umuyobozi Wungirije w’abakobwa, na we yemeza kuri ubu ikigo gifite umutekano uhagije ugereranyije na mbere, akavuga ko bizera neza ko iri ari isomo babonye bitazongera kubaho.
Umuyobozi uhagarariye iri shuri imbere y’amategeko, Rwemayire Pierre Claver Rekeraho, avuga ko ubu bamaze gushaka undi muyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri usimbura uwagaragaweho imyitwarire mibi, bakaba barashatse noneho uw’igitsina gore.
Ati “Kubera ko dufite abakobwa benshi muri iki kigo, basaga 500, twahisemo kuzana umuyobozi ushinzwe abanyeshuri, ariko duhitamo uw’igitsina gore, kuko ari we twasanze uzabasha kugirana ubwumvikane n’abakobwa”.
Rwemayire ahumuriza ababyeyi barerera muri icyo kigo ndetse n’abifuza kuharerera, ko ubu umutuzo ari wose mu kigo.
Akomeza avuga ko mu bana bari bakubiswe, 16 bahise bavanwa mu bitaro, abandi bakajyanwa mu mavuriro akomeye, kugira ngo ubuzima bwabo bwitabweho, ubu bose bakaba baragarutse mu kigo bakaba bakora ibizamini n’abandi.
Ku wa 08 Ukwakira 2015, ni bwo humvikanye inkuru y’ikubitwa ry’abanyeshuri 20 bakajyanwa mu bitaro, bakubiswe n’umuyobozi wabo ushinzwe imyitwarire, Hategekimana Dieudone, abaziza ko batinze kuva mu macumbi yabo ngo bajye kwiga.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umutekano bawukesha polisi y’igihugu ninzego zumutekano bagomba gukora iyo bwabaga ngo hatazongera guhungabana batanga amakuru ku gihe igihe habaye ingingimira mu buyobozi cgcwa abanyeshuri
Abarimu nukwitonda ! kwigisha abana bikigihe ntibyoroshye! uramuhana akabifata ukundi! abo muri S6 bo usanga abakobwa bafite amarere menshi cyane ,so nugukora bucanshuro yakosa ukamwerekako ntakibazo kugirango buke kabiri! uwo muprefet ntiyabigendeyemo yaraziko ari kubacyaha?