Umutungo wa Miliyoni 45Frw watejwe cyamunara kuri Miliyoni 10Frw, arasaba kurenganurwa

Umuturage wo mu Karere ka Muhanga witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’uko umutungo we wa Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda ugurishijwe kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.

Hari abasanga umutungo wa Ndayisaba wagurishijwe utagombye kugurishwa nibura munsi ya Miliyoni 31frw
Hari abasanga umutungo wa Ndayisaba wagurishijwe utagombye kugurishwa nibura munsi ya Miliyoni 31frw

Ndayisaba avuga ko yagujije amafaranga Miliyoni 10Frw muri Banki y’Abaturage kugira ngo ayashore mu mushinga we wo gufasha abafite ubumuga, akubakamo inzu akanayishyiramo ibikoresho bikenewe kugira ngo batangire kwiga imyuga irimo n’ubudozi.

Ndayisaba avuga ko yatangiye kwishyura inguzanyo ariko hashize amezi make icyorezo cya COVID-19 kiraduka ananirwa gukomeza kwishyura kuko abanyeshuri bari batakiga kandi n’imirimo yindi ibyara inyungu irimo n’akabari yakoraga irahagarara kugeza magingo aya.

Ndayisaba avuga ko Banki y’Abaturage yamumenyesheje ibyo gukererwa kwishyura nk’uko biteganywa n’amategeko agenga inguzanyo no kwishyura kugeza igihe gahunda zo guteza cyamunara zitangiye.

Ndayisaba avuga ko yasabye Banki kumwihanganira akagurisha ingwate y’umutungo we ugizwe n’amazu y’ubucuruzi n’iyo guturamo ariko abakiriya barabura akomeza gushakisha ku buryo mbere y’umunsi wa cyamunara yari yabonye umuntu umugurira iyo nzu ariko Banki ntiyamwumva.

Ndayisaba avuga ko cyamunara yabaye atarigeze ashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya uko cyamunara iri kugenda, ndetse abaje kugura umutunvo we ngo bashobora kuba barabivuganyeho n’abakozi Banki y’Abaturage ndetse n’umuhesha w’inkiko w’umwuga wari ushinzwe guteza cyamunara.

Avuga kandi ko nta matangazo yo guteza cyamunara yigeze abona bikaba ari byo byatumye abitabiriye cyamunara barabaye bake kandi ibiciro byabo bikaba byari bito ugereranyije n’ikigurishwa.

Avuga ko yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ngo gihagarike cyamunara ariko bikananirana, ariko nyuma y’uko cyamunara irangiye yatambamiye ko yemezwa n’ubundi muri RDB birananirana ahitamo kujya mu nkiko asaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro.

Agira ati, “Nawe ngaho mbwira ukuntu inzu zingana gutyo bampaga Miliyoni zisaga 50frw zagurishwa kuri 10frw muri cyamunara. Nsanga cyamunara yarabayemo uburiganya kuko ntaho yamenyekanye ngo abantu bitabire ari benshi, nta matangazo nabonye nanjye ubwanjye sinabashije gukurikira uko cyamunara igenda, numva yateshwa agaciro igasubirwamo”.

Yongeraho ati, “Ubu ntaho ngira nakwerekeza igihe iyi cyamunara yashyirwa mu bikorwa kuko aha ni ho nabaga andi mazu nubatse ari kure gato ya hano, ndifuza ko inzego zibishinzwe zandenganura kuko umutungo wanjye waragambaniwe uteshwa agaciro”.

Cyamunara iteganya iki ku ngwate igurishwa?

Ubusanzwe umuntu ugiye kwaka inguzanyo zemewe na RDB akoresha igenagaciro rikorwa n’ibigo bibifitiye ububasha ari nako byagenze Ndayisaba agiye kwaka inguzanyo kuko icyo gihe umutungo we wahawe agaciro ka Miliyoni zisaga 45frw.

Ako gaciro ni ko Banki y’Abaturage yahereyeho iha Ndayisaba Miliyoni 10Frw ngo akore umushinga we yagombaga kuzishyura mu gihe cy’imyaka umunani ariko aza kunanirwa kwishyura hakurikizwa ibisabwa kugeza no kuri cyamunara.

Ubundi kugira ngo cyamunara itangire, Banki uwatse inguzanyo abarizwamo imumenyesha ko afite ikirarane kandi natishyura nk’uko yasezeranye na Banki hazakurikizwa ibyo amasezerano yagiranye na yo ateganya harimo no kugurisha ya ngwate.

Ibyo byose byarabaye, kugeza ubwo Banki isabye RDB kuyiha uburenganzira bwo kugurisha ingwate kuko Ndayisaba yari yananiwe kwishyura, maze RDB isaba Banki y’Abaturage abagurisha ingwate batatu nk’uko biteganywa n’amategeko agenga cyamunara.

Muri abo bagurisha ingwate batatu RDB ni yo yahisemo umwe ngo agurishe iyo ngwate maze Ndayisaba arabimenyeshwa kugeza cyamunara ibaye, cyakora Ndayisaba avuga ko atigeze ashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo akurikirane ibya cyamunara yemwe ngo nta n’ahantu yigeze yumva itangazo rya cyamunara, ari ho ahera asaba ko yasubirwamo.

Ndayisaba avuga ko umutungo we wateshejwe agaciro ku bw'akagambane
Ndayisaba avuga ko umutungo we wateshejwe agaciro ku bw’akagambane

Hashize iminsi Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akomoje ku bahesha b’inkiko b’umwuga n’amabanki kubera uburiganya avuga ko bakora ugasanga imitungo y’abantu iteshwa agaciro ikagurishwa ku mafaranga makeya kubera ibisa n’akagambane.

Kuri ubu cyamunara ikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho abagura banyuza ibiciro muri ubwo buryo bikazafungurwa itariki ya cyamunara igeze, bivuze ko nta muntu wemerewe kujya gupigana muri cyamunara umunsi wayo wageze kuko bikorwa nibura mbere y’iminsi ibiri mbere yo gufungura ibiciro.

Iyo nyiri ingwate na we ashaka kugura ingwate yatanze cyangwa yabonye umukiriya na we asabwa gushyira ibiciro muri bwa buryo bw’ikoranabuhanga hanyuma nyiri umutungo yabyemera n’ugurisha icyo giciro kikemezwa.

Abaturage bavuga iki kuri cyamunara y’umutungo wa Ndayisaba?

Abaturage babonye ibyabaye kuri Ndayisaba bavuga ko yarenganyijwe kuko umutungo we udakwiye kugurishwa kuri miliyoni 10frw kuko n’igenagaciro riteganya ko nibura amafaranga make wagura ari hejuru ya Miliyoni 31frw.

Bavuga ko n’iyo haba hakurikizwa amategeko hakwiye gusuzumwa ayo mategeko kuko ashobora kurengera bamwe akagushamo abandi cyangwa akaba afite icyuho gituma ugurishirizwa cyamunara ahomba.

Icyo abaturage basaba ni uko igihe cyamunara ibaye hakwiye kwitabwa ku igenagaciro ryatanzwe aho kureba igiciro kinini mu byatanzwe kuko n’iyo icyo giciro kitagejeje ku mafaranga y’inguzanyo cyamunara iraba kandi nyiri umutungo akahahombera bikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwibagiwe no kuvuga ko uyu musaza yareze murukiko rw’ubucuruzi agatsindwa, nyum yabwo akajurira nabwo agatsindwa agacibwa n’amande asaga ibihumbi magana Inani. Niyihangane Imana izamuha ibindi

Mugabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Iyo cyamunara ihagarikwe.izasubirwemo ubundi cyamunara nyayo,imera muruhame abantu bazamurana ntibigomba,kuba ibanga iyo hatarimo,akantu kandi ntibikorwa limwe keretse byemewe,na nyiri umutungo *

lg yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

oya c?ndabona uri bazina wanjye iyo cyamura igomba guhagarikwa itabaze inkiko muvandimwe kndi ndabizi ko reta yacu yubumwe izakurenganura naho abo bahesha binkiko biyita abumwuga njye ntabona ubunyamwuga bwabo bagomba gusubira muri iyo cyamura umutungo ugasubizwa agaciro kawo

ndayisaba jean Marie vianney yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka