Umuntu utarashyingiwe akoranye imibonano mpuzabitsina n’uwashyingiwe yaba akoze icyaha cy’ubusambanyi?

Icyaha cy’Ubusambanyi ni icyaha benshi bibaza uko gihanwa n’uko gikurikiranwa. Byageze n’aho hari abavuga ko gikwiriye kuvanwa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ntigikomeze kwitwa icyaha ahubwo kikaba ikosa mbonezamubano.

Impamvu ni uko iyo ikintu cyiswe icyaha uwagikoze ahabwa igifungo cyangwa ikindi gihano giteganywa n’amategeko, ariko iyo ikintu gishyizwe mu makosa usanga nta gifungo giteganyijwe ku muntu wagikoze. Akenshi birangirira mu bwumvikane no kwishyura ibyangijwe.

Nyuma y’uko tubisabwe n’abasomyi bacu, twabateguriye inkuru igaruka kuri iki cyaha kiza ku isonga mu Rwanda mu bituma imiryango myinshi ubu iri kujya gusaba za gatanya (Divorce).

Ni ryari bavuga ko habayeho icyaha cy’ubusambanyi? Ese iyo cyabayeho gikurikiranwa gute mu mategeko?

Ingingo ya 136 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu mwaka wa 2018 ivuga ko:
“Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Aha byumvikane ko umuntu utarashinga urugo cyangwa se wanarushinze yaba yarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwo babana cyangwa batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi.

Urugero, uramutse uri umusore ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugore washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko mwembi muba mukoze icyaha cy’ubusambanyi. Ni nako bimeze uramutse uri umukobwa ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wubatse ufite umugore w’isezerano nabwo uba ukoze icyaha.

Amategeko avuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Nk’uko bigenda mu mategeko ikirego gitangwa n’ugifitemo inyungu. Aha rero uwo itegeko ryemerera gutanga iki kirego ni uwahemukiwe mu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muri icyo gihe iyo icyaha kiri gukurikiranwa, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.

Urugero, uramutse uri umusore utarashinga urugo ugakora imibonano mpuzabitsina n’umugore washyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko nawe uba ukoze icyaha nk’uko twabibonye hejuru kuko itegeko rivuga ko: “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza iyo yisubiyeho akareka ikirego cye, aho urubanza rwaba rugeze hose. urugero ashobora wenda kuvuga ko afite abana bato byamugora kubakurikirana mu gihe uwo bashyingiranwe yaba akurikiranwe n’amategeko, cyangwa akaba yavuga ko biri kwangiza isura y’umuryango we akaba yakwisubiraho ikirego akagihagarika.
Aha ni ukuvuga ko iyo ikirego gihagaritswe abari bakurikiranyweho iki cyaha bombi barekurwa.

Ingingo ihana iki cyaha mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano yagiweho impaka bigera n’aho umunyamategeko Me Mugisha Richard atanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu 2019 avuga ko inyuranye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Me Mugisha Richard yavugaga ko inyuranye n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Leta ifite inshingano yo gushyiraho amategeko n’inzego bishinzwe kurengera umuryango kugira ngo ugire ubwisanzure, nyamara ingingo ya 136 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , ikaba iteganya igihano cy’igifungo kuri umwe mu bashakanye wahamwe n’icyaha cy’ubusambanyi kandi umuryango udashobora kurengerwa cyangwa ngo ugire ubwisanzure mu gihe umwe mu bawugize yaba afunzwe.

Yasabaga ko mu gihe iki cyaha cyaba kibayeho uwakoshereje undi yagakwiye kumusaba imbabazi, bakababarirana bakiyunga ariko ntihabeho igifungo.

Umuryango Uharanira Iterambere ry’Umuryango, Pro-Femme Twese Hamwe, wifashishijwe nk’inshuti z’urukiko (Amicus Curiae) muri uru rubanza wavuze ko ubusambanyi bukwiriye gukomeza gufatwa nk’icyaha kubera uruhare bugira mu gusenya umuryango.

Pro-Femmes Twese Hamwe yavugaga ko bushobora kuvamo kubyara abana hanze y’ubushyingiranwe bigatera amakimbirane hagati y’abashakanye, hagati y‘abahemukiwe n’ababahemukiye batari abo bashakanye, ndetse no hagati y’abana bavukiye mu bushyingiranwe n’abavukiye hanze yabwo.

Dr. Denis BIKESHA, Dr. Alphonse MULEFU na Yves SEZIRAHIGA, na bo baje muri uru rubanza bakifashishwa nk’inshuti z’urukiko mu izina ry’Ishuri ry’Amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda bavuze ko iki cyaha kidakwiriye kujya mu makosa mbonezamubano.

Bifashishije ingingo ya kabiri (2) agace ka mbere mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange 2018 bongeye kwibutsa abari mu rubanza icyaha icyo ari cyo.

Bavuze ko icyaha ari igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa kwanga gukora igiteganywa n’itegeko, ku buryo bihungabanya umutekano mu bantu (ordre public). Bavugaga ko kuba igikorwa kiba kibangamiye umutekano w’abantu ari yo mpamvu Leta ifata iya mbere mu gukurikirana uwabikoze, kuko icyo gikorwa kiba cyahungabanyije inyungu rusange. Bifashishije izo mpamvu, berekanye ko icyaha cy’ubusambanyi cyakomeza gufatwa nk’icyaha ntigishyirwe mu makosa mbonezamubano.

Urukiko rw’Ikirenga, rushingiye ku bisobanuro byatanzwe, rwavuze ko ingingo ya 136 ivuga ku cyaha cy’ubusambanyi mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, itanyuranye n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga.

Rwemeje ko iyi ngingo iguma mu itegeko kuko ibihano bitangwa ku wakoze iki cyaha bitabangamiye ubwisanzure bw’umuryango, ngo ntibinabangamiye ubwiyunge no gusabana imbabazi hagati y’abashakanye kuko gukurikirana iki cyaha bigomba kubanzirizwa n‘uko uwahemukiwe atanga ikirego.

Urukiko rw’Ikirenga rwasanze bitanga umwanya wo kuba abashyingiranywe bakwiyunga kuko uwahemukiwe afite uburenganzira bwo gutanga ikirego cyangwa akabyihorera. Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko rwasanze iyi ngingo ishyira mu bikorwa inshingano ya Leta yo kurengera umuryango kubera ko icyaha cy’ubusambanyi giteza ibibazo byinshi mu miryango.

Gusa urukiko rw’ikirenga rwemeje ko igika cya kane n’icya gatanu by’ingingo ya 136 ivuga ku cyaha cy’ubusambanyi mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bivanyweho.

Ibyo bika birimo igika cya kane ( 4) cyavugaga ko iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho bidahagarika ubushake bw’umucamanza ku isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo n’igika cya gatanu cyavugaga ko iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no ku wakoranye icyaha n’uregwa”.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ingingo ya 136, igika cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu by’iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bitanyuranyije n’ingingo ya 18 y‘Itegeko Nshinga. Byumvikane ko uretse ibika twabonye biri muri iyi ngingo byakuyweho, ibindi bika biracyariho.

Muri iyi ngingo, itegeko rivuga ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iyo bombi banana batarashingiwe byemewe namategeko umwe agaca mugenziwe inyuma bigenda bite

Dominos yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Tubyirinde nibibi???

Emma ndayiragije yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Nashaka kubasaba muze mutubwire ingingo zose zigenga divorce zikayishira no mungiro

elvis yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Amakuru yanyu?

odette yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe bwo kuryamana n’umuntu wese utari umugore wawe ,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc...Twakongeramo icyaha gishya kitabagaho kera cyo gusambana na Robots.Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana.Imana yaturemye ni nayo yonyine ifite uburenganzira bwo gutanga "definition" y’Ubusambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

biserukaq yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Nonese ko ingingo 136 ivugako ukoze icyaha ari uwasezeranye byemewe namategeko iyo agikoranye nutarasezeranye byemewe namategeko (umusore cg umukobwa) kuki we ahanwa kand ntawe yaciye inyuma?

Kamanzi Alex yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Nanjye iki kibazo ndi kucyibaza. Aruko bimeze,hari uwaba ari kurengana. Cyane ko udashobora no gupfa kumenya nimba kanaka yubatse cg atubatse.

Hardy khalid yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Ubwo uwashakanye asambanyije uwashakanye nawe iyegeko rivuga iki

IZINA IZINA yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka