CNN irayobya abayikurikira mu gihe abikomye u Rwanda bakomeje kubura uruvugiro

Mu gihe ubuhamya n’ibimenyetso bishinja bikomeje kuboneka ari byinshi mu rubanza rw’abayobozi 22 n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere biracyatsimbaraye mu rugamba rwo kwikoma u Rwanda.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

N’ubwo mu mezi arindwi ashize itangazamakuru ry’amahanga ritanenzwe bigaragara kubera ko nta byinshi ryari rizi ku bikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina, bimaze kugaragara ko nta kindi rigamije usibye gukingira ikibaba ibyagaragajwe muri filime ya Hollywood itwerera Rusesabagina ubutwari atigeze agira.

Amagambo y’umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’Umunyamerika Tom Zoellner, na Keir Pearsons wanditse filime ya Hotel Rwanda, yerekana bisesuye uburyo ibitangazamakuru byakomeje kugorwa no gusobanukirwa ko umuntu bamaze igihe basingiza “nk’intwari n’umugiraneza” nta kindi ari cyo usibye umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi.

Ibi rero nta kindi birimo kubamarira usibye kwiha urw’amenyo bo ubwabo n’ibinyamakuru banyuzamo ibitekerezo byabo, kuko ubuhamya n’ibimenyetso bihari kandi bifatika ku byo Rusesabagina ashinjwa.

Mbere na mbere, nta n’umwe uyobewe ko habaye ibitero by’iterabwoba byinshi byagabwe ku Rwanda bigamije kugirira nabi no kwambura ubuzima abaturage b’inzirakarengane.

Ku itariki 17 Ukukoboza 2018, hashize igihe ibyo bitero bitangiye, ambasade y’u Budage mu Rwanda yasohoye itangazo riburira abaturage babwo bakorera ingendo mu Rwanda. Iryo tangazo ryaragiraga riti: “Mu gace gaherereyemo parike y’igihugu ya Nyungwe hari ibitero by’iterabwoba”.

Nyuma gato y’ibyo bitero, ahagana mu mpera z’Ukuboza 2018, Rusesabagina yagaragaye mu mashusho ya videwo yemeza ko ari we uri inyuma yabyo, no gushishikariza Abanyarwanda kwifatanya nawe mu rugamba rwo kurwanya “ingabo za Kagame” ndetse anatanga inkunga ye yivuye inyuma ku mutwe wa FLN.

Umuvugizi wa FLN, “Major” Callixte Nsabimana, uri mu bareganwa hamwe na Rusesabagina, we yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse na n’ubu aracyasaba imbabazi Abaturarwanda.

Naho Rusesabagina, Nsabimana avuga ko ari we wamukoreshaga, we yakomeje guhakana ko ari we wateguye ibitero byahitanye inzirakarengane yirengagije ko yabyiyemereye mu mashusho ya videwo mbere y’uko atabwa muri yombi.

Imbere y’urukiko Rusesabagina ati: “Twashyizeho umutwe wa FLN (National Liberation Front) nk’umutwe wa gisirikare, utari uw’iterabwoba nk’uko ubushinjacyaha buhora bubivuga. Simpakana ko FLN yakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko uruhare rwanjye rwari mu rwego rwa dipolomasi”.

Niba Rusesabagina ubwe yemera ko yashinze umutwe wa gisirikare wishe abaturage, kuki Zoellner na Pearsons bata umwanya wabo bavuga ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano”? Ukuri guhari ni uko, itangazamakuru ry’amahanga mu buryo bugaragarira buri wese ryakoze uko rishoboye riyobya uburari ku byaha ashinjwa, rinajijisha abarikurikira ribakinga mu maso ibirego “by’ishimutwa” bidafite ishingiro.

Icya kabiri, ubuhamya bwa Professor Michelle Martin, umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) akaba yarigeze gukorana na Rusesabagina, mu rukiko yatesheje agaciro byimazeyo amagambo yavuzwe na Zoellner na Pearson. Kuba Rusesabagina ashinjwa gutera inkunga FDLR ishinjwa Jenoside, ntabwo ari “ibinyoma” nk’uko bariya banditsi bombi babivuga.

Professor Michelle Martin yanahamije ko mu gihe yakoranaga n’umuryango washinzwe na Rusesabagina, yabashije gukusanya ibimenyetso byerekana ko yarafitanye imikoranire na FDLR ndetse abishyikiriza ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US).

Ku itariki 4 Ukwakira 2013, Ubutabera bwa US bwandikiye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwemeza ko Rusesabagina we ubwe yoherereje amafaranga FDLR. Iyo baruwa na yo iri mu birego ashinjwa.

Ibi rero bikaba bishyigikiwe n’amakuru n’ubuhamya bifatika, kandi binahura neza n’amagambo yavuzwe n’Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga muri 2011, ubwo yatangazaga ko ibiro bye byabonye “ibimenyetso bishya byerekana uruhare rwa Paul Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba”.

Ibi ndetse biruzuzanya n’ubuhamya Callixte Nsabimana aheruka gutanga yemeza ko Rusesabagina yashyikirije umutwe w’iterabwoba wa FLN inkunga ya $150.000.

Bityo rero, gushyigikira ko uruhare rwa Rusesabagina muri FLN rwari urwa dipolomasi ni nko kwemeza ko uruhare rwa Bin Laden muri Al-Qaida rwari “urw’impuguke mu by’itumanaho.”

Ubuhamya bwa Professor Michelle Martin bugaragaza byimazeyo ko abashyigikiye Rusesabagina bigiza nkana. Professor Martin avuga ko abayoboke ba Rusesabagina bakimara kumenya ko afite umugambi wo kwamagana ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi, bahise batangira kumushyiraho iterabwoba.

Iryo terabwoba ryaturukaga mu gatsiko kavugaga ko kiyemeje kuzana ‘demukarasi’ mu Rwanda kabinyujije mu gushyigikira raporo z’ibinyoma za Human Rights Watch zibeshyera u Rwanda, n’itangazamakuru ry’amahanga rigakomeza kubatiza umurindi.

Hejuru y’ibyo kandi, amagambo adafite ishingiro ya Zoellner avuga ko Rusesabagina yangiwe guhagararirwa mu rubanza n’abo yifuza, yo noneho impamvu zayo imbere y’ubutabera ntizumvikanye na buhoro utaretse n’ibyo ‘gushimutwa’ bitwazaga kandi nabyo byarateshejwe agaciro n’urukiko.

Ingigo ya 6 y’itegeko No 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013, rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena ku buryo busobanutse imiterere n’imikorere yarwo, ivuga ko “umunyamahanga nawe ashobora gukora umwuga w’abavugizi, ariko bigakorerwa impande zombi”. Iryo tegeko ryatangiye gukurikizwa muri 2013 kandi rireba abaregwa bose, si Rusesabagina gusa, ari yo mpamvu mu rubanza rwe yunganirwa n’abavoka b’Abanyarwanda.

Ikindi kandi, Zoellner na Pearson nk’uko bo babibona, birasa nk’aho guverinoma y’u Rwanda cyangwa Perezida Kagame ari bo bari imbere y’ubutabera aho kuba Rusesabagina. Ahubwo ugasanga baririrwa mu birego bidafite ishingiro ko guverinoma y’u Rwanda ibangamira uburenganzira bwa muntu, nk’aho ibyo ari byo byagira Rusesabagina umwere.

Niba ushinjwa yifuza kuzamura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bivugwa kuri guverinoma y’u Rwanda nk’uburyo bw’inyoroshyacyaha, yagombye mbere na mbere kwemera ibyaha ubundi akabona gusobanurira urukiko impamvu yishoye mu bikorwa by’iterabwoba.

Yagombye no kugerageza gusobanura impamvu abambari be bagabye ibitero ku baturage bakabavutsa uburenganzira we avuga ko aharanira.

Biratangaje cyane kubona ibirego bishinja u Rwanda kubangamira uburenganzira bwa muntu bitangwa nk’ibimenyetso simusiga kandi ahubwo nta n’ishingiro na rito bifite, mu gihe ibireba Rusesabagina bihari kandi bifite gihamya isesuye ari byo bakomeza kwirengagiza, cyangwa ugasanga barabikoresha nk’ubwiregure bwa nyirarureshwa mu rubanza.

Ni yo mpamvu amagambo ya Rusesabagina ubwe ari yo agomba gushingirwaho, ubwo yiyemereraga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abaturage b’inzirakarenga muri Nyabimata.

Ibimenyetso birahari ku bashaka kubimenya bose, kandi inzira ni imwe, yewe n’iyo kwifashisha CNN ifatwa nk’igihangange, yashobora kubisibanganya.

Ni inkuru ya New Times yashyizwe mu Kinyarwanda na Gasana Marcellin

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka