Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga umutwe w’iterabwoba - Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo yatangaga muri icyo gikorwa.

Byagarutsweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, aho Ubushinjacyaha bwatangiye kugaragariza urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ibyaha bya buri wese mbere y’uko bazabyisobanuraho.

Ni iburanisha ryabaye n’ubundi Paul Rusesabagina adahari kuko yatangarije urukiko ko atazongera kwitaba urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinja Rusesabagina Paul ibyaha icyenda nk’umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi mukuru.

Ibyaha Paul Rusesabagina aregwa ni Kurema umutwe w’Ingabo zitemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe nk’igikorwa cy’iterabwoba;

Hari icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cyo gutwikira undi nk’icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashinze FLN, umutwe w’ingabo ushamikiye kuri MRCD abizi neza ko ari icyaha kuko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ingabo zemewe mu Rwanda ari RDF gusa.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko yashinze FLN agamije gukora ibikorwa by’iterabwoba nk’uko bigaragara mu matangazo abayobozi bawo bagiye bashyira hanze bavuga ko bagamije gukora intambara ndetse n’amasasu bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu matangazo yabo ngo humvikanagamo kugaba ibitero ku baturage hagamijwe gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo yemere imishyikirano.

Kuba ibitero by’uyu mutwe byagabwe ku baturage aho kuba ku basirikare ubwabyo ngo bigaragaza ko ibikorwa byakorwaga ari iterabwoba atari intambara ifite icyo igambiriye.

Ubushinjacyaha kandi bushinja Paul Rusesabagina kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko guhera muri Kamena 2018 kugera mu Kwakira 2019, umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero wica abaturage, usahura imitungo yabo indi irangizwa mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

Bwavuze ko Rusesabagina abarizwa mu mutwe w’iterabwoba kuko yawushinze kandi akaba yari akiwubarizwamo kugeza afashwe.

Ikindi ni uko ngo yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga ibikorwa bya FLN kuko ari we wakusanyaga inkunga y’amafaranga ndetse ubwe akaba yiyemerera ko hari amafaranga yatanze.

Ubushinjacyaha kandi mu kumushinja iki cyaha bushingira no kuri video iri kuri YouToube Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu mu Rwanda ngo bagamije gushyira igitutu kuri Leta na Perezida Kagame ngo bemere imishyikirano.

Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze harimo ibyakuwe muri Telefone ya Rusesabagina ku butumwa yagendaga yandikirana n’abantu batandukanye harimo Lt General Irategeka Wilson, Faustin Twagiramungu n’abandi.

Urugero ni aho ku wa 30 Ukuboza 2018 yagize ati “Mwaramutse neza, abahungu banjye bari mu muriro, nanjye ubu ndi muri rwinshi, nagira ngo mbasabe ya gahunda muyimurire undi munsi tuzavuganaho, icyumweru cyiza.”

Hari n’aho yabwiye Twagiramungu Faustin ko ataboneka arimo gushakisha inkunga y’abarwanyi be dore ko yanabyemereye ubushinjacyaha ku wa 16 Nzeri 2020 aho yivugiye ko abo yitaga abahungu be ari FLN.

Ikindi ngo ni ikiganiro yagiranye na Lt Gen Irategeka aho uyu yamubwiye ati “Twe turi gushaka kohereza abahinzi mu murima wowe ukohereza amafaranga aho tutazi koko, urashaka gucamo ibice abahinzi ukoresheje amafaranga?

Paul Rusesabagina abazwa mu bugenzacyaha ngo yasobanuye ko abahinzi ari abarwanyi, imbunda zikaba amasuka, amasasu akaba imbuto naho umurima akaba ariho barwanira.

Ubushinjacyaha kandi bushinja Paul Rusesabagina gutera inkunga iterabwoba aho we ngo ubwe yiyemereye ko yatanze 20,000 by’ama Euro ndetse agakoresha inama zo gukusanya amafaranga.

Rusesabagina kandi yemereye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ko bari bamaze koherereza abarwanyi ba FLN Amadolari ya Amerika 300,000 kugira ngo abafashe ku bikorwa byabo by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko uko umubitsi wa MRCD-FLN Munyemana Eric, Umugore we Uwiragiye Thacienne n’abandi bagiye bohereza amafaranga yakusanyijwe ahantu hatandukanye harimo n’ishyaka MRCD bagiye bohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye ku isonga muri Congo ahari ibirindiro bya FLN, muri Madagascar na Comores aho Nsabimana Callixte yakunze kuba, muri Afurika y’Epfo, u Burundi no mu Rwanda ariko amenshi akaba yaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hanagaragajwe amwe mu mazina y’abanyamahanga bifashishwaga mu kohereza amafaranga ndetse no kuyakira binyuze muri Real Transfert, Western Union na Money Gram.

Mbere y’uko ubushinjacyaha bugaragariza urukiko ibyaha biregwa Paul Rusesabagina, bwabanje kuvuga ibyaha burega Nsengimana Herman wavuye muri Uganda akajya mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 18 Mata 2018 yoherejwe na Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa kabiri wa MRCD-FLN.

Nsengimana Herman asoje imyitozo, yakoranye na FLN ibikorwa by’iterabwoba ndetse aza no kuba ari we uba umuvugizi w’uyu mutwe nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Callixte.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryasubitswe Ubushinjacyaha bumaze kugaragariza urukiko ibyaha bitatu ku byaha icyenda burega Paul Rusesabagina.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bose baba bashaka ibyubahiro n’amafaranga.Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Aba bashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane b’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Bisobanura ko batazaba mu bwami bw’Imana.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka