Ibyaha byakozwe na MRCD-FLN, Rusesabagina akwiye kubibazwa nka gatozi - Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.

Rusesabagina ngo akwiye kubazwa ibyaha byose byakozwe na MRCD-FLN
Rusesabagina ngo akwiye kubazwa ibyaha byose byakozwe na MRCD-FLN

Bwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, ubwo Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwumvaga ibindi byaha biregwa Paul Rusesabagina.

Nk’uko bisanzwe ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibyaha bitatu byari bisigaye buregamo Paul Rusesabagina adahari kuko yikuye mu rubanza.

Ibyaha ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu, birimo gutwikira undi nk’icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi no gukubita no gukomeretsa nk’icyaha cy’iterabwoba.

Ku cyaha cyo gutwikira undi, ubushinjacyaha buvuga ko cyakorewe mu turere twa Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, ahatwitswe inzu ya koperative y’abajyanama b’ubuzima yari icumbitsemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata ndetse hatwikwa n’imodoka ye.

I Nyabimata kandi hanatwitswe moto ebyiri, iya Havugimana Jean Marie Vianney ndetse n’iya Bapfakurera Venuste mu gitero cyo ku wa 19 Kamena 2018.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko igitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi muri Nyungwe, hatwitswe imodoka ebyiri za Coaster zavaga i Rusizi zerekeza i Kigali.

Hari kandi imodoka ya Minibus itwara abagenzi ndetse n’ivatiri y’umwunganizi mu mategeko, Ndutiye Yussouf zatwitswe ndetse we yamburwa n’ibyangombwa byose na telefone.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bimenyetso bigaragazwa n’amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse ibi bitero n’ababibonye.

Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakorewe mu turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe.

Buvuga ko harashwe abantu batandukanye hakoreshejwe amasasu na gerenade, harimo Umunayamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, warashwe mu mutwe.

Hari kandi Rutayisire Félix wo mu Karere ka Rusizi, raporo ya muganga igaragaza ko yagize ubumuga bwa 20% kubera gerenade yatewe.

Ku cya cyenda ari na cyo cya nyuma, Paul Rusesabagina aregwa cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha buvuga ko hakubiswe abaturage benshi mu turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe kandi nta kindi cyaha bazizwa uretse kubagirira nabi hagamijwe kubatera ubwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina n’ubwo atageze ahakorerwaga ibyaha ariko akwiye kubiryozwa nka gatozi kuko ariwe wari umuyobozi w’umutwe utemewe wabikoze.

Buti "Icyo dushingiraho dusaba ko Rusesabagina yaryozwa ibi byaha nka gatozi ni uko yari umuyobozi wa MRCD-FLN akaba n’umuterankunga w’ibikorwa by’iterabwoba uyu mutwe wakoze".

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo ataza gutanga amabwiriza ibyo bitero biba bitarabayeho byongeye ngo n’iyo atagira inkunga atera ibikorwa by’umutwe yayoboraga ibitero bitakabayeho.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu ibi bikorwa byose byakwitwa iby’iterabwoba ari uko byari bigambiriwe ku baturage kandi bigakorerwa ahantu hategereye ahaherereye abasirikare cyangwa Polisi.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda ari byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’icyaha cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka