Maj Habib Mudathiru n’abasirikare ba RDF babiri bakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).

Hamwe n’abandi 29 baregwaga ibyaha byo gukora iterabwoba, kujya mu mitwe y’ingabo itemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda binyuze mu bitero by’intambara ndetse no kugirana umubano na Leta z’amahanga bigambiriye kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

Perezida w’Inteko iburanisha, Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana avuga ko muri ibyo byaha ikiremereye kuruta ibindi ari icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda gihanishwa igifungo cya burundu, ariko bitewe n’uko ari ubwinjiracyaha ngo kirahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Maj Habib Mudathiru ni we uregwa ibyaha byinshi kuko yihariye ikijyanye no kugirana umubano na Leta ya Uganda ndetse na Leta y’u Burundi mu rwego rwo gutegura kugaba ibitero ku gihugu cy’u Rwanda.

Urukiko rwavuze ko Maj Mudathiru ahamwa no gukorana n’abakozi ba Leta ya Uganda mu kuvana abarwanyi muri icyo gihugu cyangwa kubanyuzayo bajyanwa muri Congo gutegurirayo uburyo bari kuzatera u Rwanda.

Urukiko rwakomeje ruhamya Maj Habib Mudathiru kandi gufatanya n’abakozi ba Leta y’u Burundi bakamuha inzira, imbunda n’amasasu akabyambukana muri Congo aho ngo bateguriraga gushoza intambara ku Rwanda.

Urukiko rwavuze ko umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda n’ubwo ngo wari wanogejwe, abarwanyi ba P5 ngo bakomwe mu nkokora n’ibitero ingabo za Congo (FARDC) zabagabyeho ubwo bavaga muri Kivu y’Amajyepfo berekeza mu y’Amajyaruguru gutera u Rwanda binjiriye mu birunga.

Umucamanza yakomeje asobanura ko abarokotse ibyo bitero by’ingabo za FARDC ari bo bishyize hamwe n’abarwanyi ba RUD-Urunana bakagaba ibitero mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Abandi bareganwa na Maj Habib Mudathiru bagiye bahabwa igihano cy’imyaka iri munsi ya 25 hagendewe ku buremere bw’ibyaha buri wese aregwa.

Mu baburanaga bose, Cpl Kayiranga Viateur wari mu basirikare batanu ba RDF barezwe gufatanya n’imitwe ya P5, ni we wenyine uhanaguweho ibyaha byose akaba arekuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri abobagizi banabi nibakanirwe urubakwiye

Ndayishimiye vedaste yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka