Amategeko avuga iki ku butumwa bupfobya Jenoside kuri Twitter, WhatsApp na Facebook?

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bindi bifitanye isano na yo ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko habaho imitekerereze n’imyumvire yakongera gutuma u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo ubwo mu mwaka wa 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni isaga.

Ni ryari itegeko rivuga ko habayeho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside?

Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside .

Nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryasohotse mu 2018, Umuntu ukurikiranyweho iki cyaha iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ku bijyanye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, iri tegeko rireba: Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside iyo ari yo yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa inkiko mpuzamahanga, ndetse n’ibindi byose biganisha kuri Jenoside.

Abantu bamwe bajya bajya impaka bibaza icyo ijambo mu ruhame rishatse kuvuga n’aho umuntu yakorera iki icyaha hakitwa mu Ruhame.

Mu ngingo ya 2 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, itegeko ryakuyeho urujijo risobanura mu buryo bukurikira igihe byitwa ko iki cyaha cyakorewe mu ruhame.

Muri iri tegeko, “uruhame” ni ahantu hateraniye abantu barenze babiri (2). Ibikorwa bikurikira na byo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame:

Ibitangajwe ku rubuga nkoranyabuhanga (Website), Ibitangajwe ku rubuga nkoranyambaga (Social Media), Ibitangajwe mu bitangazamakuru (Radio, Television…), ubutumwa bwohererejwe umuntu (SMS), amajwi yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabugenewe ibyo ari byo byose cyangwa amashusho yafashwe hakoreshejwe icyuma gifata amashusho agenda n’ ibindi byose bitangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho.

Aha nk’uko itegeko ribivuga nukora ibikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, bugaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini ukabunyuza muri ziriya nzira itegeko ryita “Uruhame” cyangwa “Public” icyo gihe uzaba ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, amategeko azagukurikirana.

Urugero utambukije ubutumwa bugaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini ukabunyuza kuri Facebook, muri Groupe ya Watsapp, kuri Twitter , YouTube cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga icyo gihe uzaba ubutambukirije aho itegeko ryita mu ruhame bityo ntibizakuraho ko udakurikiranwa. Uruhame si abantu barenze 2 gusa bateraniye ahantu runaka ahubwo itegeko rinateganya ko ibikorwa bikozwe bikanyuzwa mu muyoboro twabonye hejuru na byo bavuga ko byakorewe mu Ruhame.

Menya ibindi byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko bihanwa imbere y’amategeko

1.Guhakana Jenoside (Denial of Genocide)

Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije: kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri (2), kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

2. Gupfobya Jenoside (Minimization of Genocide)

Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo, kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

3. Guha ishingiro Jenoside (Justification of Genocide)

Umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside; gushyigikira Jenoside, no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)

4. Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

5. Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside

Umuntu ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira : kwiba imibiri y’abazize Jenoside , gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake, imibiri y’abazize Jenoside aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

6. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira: gusenya cyangwa konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru , ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

7. Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside

Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha.

Mu bihe byo kwibuka inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza zijya zakira ibibazo by’abacitse ku icumu batemewe amatungo, imyaka n’ibindi bijyanye n’imitungo yabo yangijwe. Abakoze ibyo iyo bigaragaye ko babikoze ku bushake bashaka kubababaza cyangwa kumusesereza (Animus Nocendi) baba bakoze icyaha.

Ukurikiranyweho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu iyo ahamijwe n’urukiko kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Guhana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ntabwo bireba abantu gusa, binareba ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango.
Ibyaha bivugwa iyo babikoze bihanishwa ibihano by’ihazabu, iseswa cyangwa kubuzwa gukorera mu Rwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka