IRMCT yangiye Bagosora gufungurwa atararangiza igihano

Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, yatesheje agaciro icyifuzo cya Théoneste Bagosora wasabaga kurekurwa mbere y’uko asoza igihano yakatiwe.

Théoneste Bagosora
Théoneste Bagosora

Bagosora wahoze ari Coloneli mu ngabo za FAR, ari gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 muri Mali kuva ku ya 1 Nyakanga 2012.

Yatawe muri yombi ku ya 9 Werurwe 1996 muri Cameroun, ajyanwa i Arusha tariki 23 Mutarama 1997.

Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), rwahamije Bagosora ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, gutsemba no gutoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu n’ibindi byaha, rumukatira igifungo cya burundu.

Ku ya 14 Ukuboza 2011, Urugereko rw’Ubujurire, icyo gihe rwari ruyobowe n’umucamanza Theodore Meron, rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu, rumuhanisha gufungwa imyaka 35.

Muri Werurwe 2019, Théoneste Bagosora yatanze icyifuzo cyo kurekurwa mbere y’uko asoza igihano cye.

Nk’uko iki cyemezo kibigaragaza, Bagosora yari yerekanye ko aramutse arekuwe, yifuza kujya gutura mu Buholandi cyangwa se agakomeza gutura muri Mali.

Umucamanza Carmel Agius yavuze ko nta gihugu na kimwe muri ibyo bihugu cyakwemera kumwakira, na cyane ko mu cyifuzo cye Bagosora na we atagaragaje niba hari igihugu muri ibi cyamemereye kumwakira.

Umucamanza Carmel Agius yavuze ko Bagosora nta kimenyetso cyerekana ko yemeye kuryozwa ibyaha byamuhamye, kandi ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yagaragaje yicujije, ahubwo ko umucamanza abona, ibyo Bagosora yatanze ari ingingo zigamije kugabanya uruhare rwe ku byaha yakoze mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka