Disi Dieudonné arasaba Minisitiri Gatabazi gukurikirana ikibazo cya Gitifu uvugwaho gupfobya Jenoside

Disi Dieudonné, umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, uvugwaho gutanga amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kibazo kimaze igihe kivugwa, aho abagize umuryango wa Disi Didace bavuga ko ubwo Habineza yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi muri Nyanza, yahaye urukiko amakuru y’ibinyoma ku mibiri y’abana babiri bo kwa Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, Disi yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi, nabasabaga ko muri iki gihe twitegura kunamira inzirakarengane zakorewe Genocide yakorewe Abatutsi, mwaba muhaye ikiruhuko HABINEZA J BAPTISTE, gitifu w’umurenge wa Nyagisozi (Nyanza), kubera igikorwa gipfobya Genocide yakoze ubwo yari gitifu w’umurenge wa Kibirizi, agahisha imibiri y’abacu yari yabonetse mu musarane, akajya gutanga ubuhamya butari bwo bigatuma abatwiciye bagirwa abere.

Nyuma twitabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo adufashe kugarura iyo mibiri kandi byarakozwe yose uko ari 4 ubu iri ku murenge wa Busasamana i Nyanza”.

Disi Dieudonné, avuga ko yahisemo kwandikira Minisitiri Gatabazi kugira ngo agaragaze akababaro batewe na Gitifu Habineza nk’umuryango wa Disi, ariko nanone nk’umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi akwiye kubimenya, akamenya ko Gitifu Habineza yaduhemukiye, agahemukira umuryango Nyarwanda muri rusange”.

Disi kandi avuga ko n’ubwo uyu muyobozi yabahemukiye, bashimishwa n’uko inzego zabigizemo uruhare imibiri y’ababo ikongera kuboneka, kandi ababahemukiye bakaburanishwa bagakatirwa burundu.

Soma hano uko iki kibazo cyose giteye

Minisitiri Gatabazi ntaragira icyo avuga kuri iki kibazo yagejejweho n’uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka