Nagiye i Burundi ntumwe na Rusesabagina – Umutangabuhamya Habiyaremye

Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.

Habiyaremye Noel avuga ko yagiye i Burundi yoherejwe na Rusesabagina
Habiyaremye Noel avuga ko yagiye i Burundi yoherejwe na Rusesabagina

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, ubwo yari mu Rukiko rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Ni urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be akaba yaje nk’umutangabuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha mu gushaka kugaragaza uruhare rwa Rusesabagina mu gushinga umutwe w’iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba.

Habiyaremye ukomoka mu Karere ka Rwamagana yinjiye igisirikare mu mwaka wa 1991 mu ngabo za Ex-FAR, batsinzwe urugamba mu 1994 yahungiye muri Congo mu nkambi ya Mugunga ahava ajya muri Centre Africa.

Mu mwaka wa 1998 ngo yagarutse muri Congo arwana ku ruhande rwa guverinoma abarizwa mu gisirikare cya ALIR 2.

Mu mwaka wa 2002 ngo bashwanye n’ingabo za Congo binjira mu ishyamba icyo gihe akaba yari ashinzwe iperereza.

Mu mwaka wa 2005, ALIR ya mbere n’iya kabiri zarihuje zihinduka FDLR kubera guhunga ibirego by’uko yari imitwe y’iterabwoba ndetse icyo gihe ngo baje mu burasirazuba bwa Congo bategura imirwano.

Habiyaremye avuga ko yari amaze igihe yumva ku maradiyo Paul Rusesabagina ndetse ngo yumva bahuza kuko bose bari bagamije gutera u Rwanda.

Mu mwaka wa 2006 nibwo uwo mugabo yavuganye na Rusesabagina kuri telefone igendanwa bahujwe n’umuntu uba mu Bubiligi witwa Gisa Project Marumba, amuha nimero ya Rusesabagina.

Paul Rusesabagina wari waragerageje kumvikana na FDLR ariko ngo ntibikunde, Habiyaremye washakaga kwitandukanya na FDLR ngo yavuganye na Rusesabagina amubwira ko afite batayo ya gisirikare ayobora bityo bafatanya.

Gusa ngo uwo mwaka ntibakomeje kuvugana kenshi kuko yagiye ahantu hatari ihuzanzira (Network) gusa ngo yongeye kuvugana na Rusesabagina mu mwaka wa 2008 agiye kwivuriza i Lusaka muri Zambia.

Ati “Mu gace umuryango wanjye wari utuyemo nahasanze Nsengiyumva Appolinaire, tubana mu buzima busanzwe, aza gusurwa na Minani Innocent wari uvuye mu Bubiligi, tuganira ku bintu bya Politiki n’igisirikare, aza gukomoza ku izina rya Rusesabagina”.

Muri icyo kiganiro ngo Habiyaremye Noel yabwiye Minani ko bigeze kuvuganaho na Rusesabagina muri 2006 ariko atagifite nimero ye ya telefone.

Minani ngo yamuhaye nimero ya Rusesabagina baravugana ku iby’ishyaka rye rya PDR Ihumure, Rusesabagina ngo yamubwiye ko bari mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda ariko byaba byiza ishyaka rifite igisirikare, imishyikirano yakwanga hakifashishwa imbaraga za gisirikare.

Habiyaremye ngo yasabwe na Rusesabagina gushakisha abasirikare hanyuma we agashakisha ubufasha n’ibindi bintu byakenerwa byose mu mirwano.

Agira ati “Rusesabagina tuganira yambwiye ko bafite ishayaka rya Politiki ariko bari mu biganiro na Leta y’u Rwanda gusa bakumva imishyikirano igenze neza ntacyo byaba bitwaye ariko iryo shyaka rifite n’ingabo ryagaragaza ko rifite imbaraga ntacyo byaba bitwaye.”

Akomeza agira ati “Ariko na none ku rundi ruhande byananirana izo ngabo zikaba zafasha gushyira igitutu ku Rwanda niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi”.

Ingabo zagombaga kuva mu bamenyereye imirwano harimo FDLR ndetse n’ahandi hashoboka.

Icyo gihe Habiyaremye ngo yabwiye Rusesabagina ko yaje muri Zambia kwivuza kandi atarakira neza, abimufashamo amwoherereza amadolari y’Amelika 1000 ayanyujije kuri Nsengiyumva Appolinare.

Icyo gihe ngo yanamuhaye andi madolari 500 ngo ayahe mubyara we wabaga mu ishyamba Congo witwa Mundere ngo abashe kurivamo.

Rusesabagina yamwoherereje andi madolari 1720 ndetse n’amayero 400 ayanyujije ku witwa Umwari Megg kugira ngo afshe Habiyaremye gushakisha abasirikare no kubegeranya.

Rusesabagina kandi yanavuganaga na Col Nditurende Tharcisse wari wariyomoye kuri FDLR kuko hari ibyo batumvikanagaho ndetse nawe ngo amusaba gutegura imirwano.

Habiyaremye ngo yabwiye Rusesabagina ko Nditurende agiye kujya i Bujumbura guhura na General Nshimiyimana Adolphe wayoboraga iperereza ry’i Burundi, amusaba kujyana nawe muri ibyo biganiro.

Ati “Nabwiye Rusesabagina ko Col Nditurende yiyomoye kuri FDLR kandi turi kumwe ndetse ashaka kujya guhura na Gen Adolphe ukuriye iperereza ry’i Burundi kuko hari ibyo yamwemereye kuzamufasha mu bijyanye na gahunda za gisirikare”.

Akomeza agira ati “Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko niba bishinga kandi niba bifatika tugire icyo tumusaba yadufasha, cyane ko Nditurende yari yarabanye na Adolphe muri CNDD-FDD”.

Habiyaremye Noel ngo yavuye i Lusaka yerekeza i Dare Salam muri Tanzaniya ahura na Col Nditurende avuye muri Congo anyuze Nairobi muri Kenya.

Bageze i Dare Salam ngo Rusesabagina yaboherereje 3,000 by’Amadolari ya Amelika anyujijwe kuri Minani Innocent afatwa na Col Nditurende.

Habiyaremye utari ufite ibyangombwa by’inzira ngo yerekeje i Kigoma kwaka Passiporo ya Congo yagenderagaho, amaze kuyibona ahamagara Nditurende berekeza i Bujumbura.

Bagezeyo ngo bahuye na General Nshimiyimana Adolphe bamugezaho umugambi wabo harimo ubufasha bwa gisirikare ndetse n’inzira yatuma babona uko batera u Rwanda nawe abizeza ubufasha.

Habiyaremye ngo yabibwiye Rusesabagina arishima ndetse yiyemeza kubaha amafaranga yo kugura telefone zikorera ku byogajuru (Satellite telephones) amwoherereza amadorali y’Amelika 1,870 ajya kuyabikuza kuri banki mu buryo bwa Western Union.

Cyakora Habiyaremye Noel na Col Nditurende Tharcisse ngo bahise bafatwa na Leta y’u Burundi ibohereza mu Rwanda ntacyo barakora ku migambi yabo, uretse kuba hari abasirikare bacye bari bamaze kuvugana.

Habiyaremye Noel ubu uri mu buzima busanzwe avuga ko yakoranye na Rusesabagina umwaka wa 2008 kugeza 2009, agafatwa akazanwa mu Rwanda ndetse akaba ari mu buzima busanzwe nyuma yo gukatirwa imyaka itatu n’igice y’igifungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka