Urukiko rwahamije Maj Habib Mudathiru kuba umutoza mukuru w’abarwanyi ba P5

Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.

Icyakora ibijyanye no gufungurwa bishobora kutabaho kuko mu isaha imwe irenga abacamaza bamaze basoma dosiye y’urubanza ifite amapaji arenga 170, Maj Habib Mudathiru yahamijwe icyaha cyo kuba yarabaye umutoza mukuru w’abarwanyi ba P5.

Urukiko kandi rwatesheje agaciro ibyavugwaga na Maj Habib Mudathiru ko yinjiye atabishaka muri iyo mitwe iregwa iterabwoba.

Urukiko rukaba ruvuga ko uregwa yari azi neza ko intego nyamukuru yari ugukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda hakoreshejwe igitero cy’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka