UNIRMCT yategetse Emmanuel Altit gukomeza kunganira Félicien Kabuga

Urukiko rwasigaranye imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha (UNIRMCT), rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kunganira Umunyarwanda Félicien Kabuga.

Kabuga arakomeza kunganirwa na Emmanuel Altit
Kabuga arakomeza kunganirwa na Emmanuel Altit

Muri Mutarama 2021, Emmanuel Altit yari yasabye kwishyurwa n’urukiko hanyuma akava mu rubanza rwa Félicien Kabuga kubera ko umuryango wa Kabuga wagaragaje kutishimira uwo munyamategeko.

Emmanuel Altit yatangiye kunganira Félicien Kabuga kuva mu 2020 agifatwa mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko kugeza yohererejwe i La Haye mu Buholandi kujya kuburanirayo ku ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

Umwunganizi wa Kabuga, Emmanuel Altit, yasabye kuva mu rubanza rw’umukiriya we mbere y’urubanza, ashaka kwirinda kwangiza izina rye nyuma yo gutsinda urubanza rwa Laurent Gbagbo.

Umunyamategeko Me Laurent Nkongoli, yabwiye ikinyamakuru lecanape ko umunyamategeko ashobora gufata uriya mwanzuro, agira ati "Umunyamategeko ashobora gufata icyemezo cyo kuva muri urwo rubanza mu gihe ahita abona ko ibyo umukiriya we avuga binyuranyije n’indahiro yarahiriye yinjira mu rugaga rw’abavoka".

Félicien Kabuga yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu Bufaransa ku ya 16 Gicurasi 2020 hafi ya Paris nyuma y’imyaka 26 ahunze. Yimuriwe i La Haye ku ya 26 Ukwakira 2020, kugira ngo aburanishwe na ‘Mechanism International’ yahamagariwe gukora imirimo isigaye y’Inkiko mpanabyaha.

Nubwo umwunganizi wa Kabuga yifuzaga kuva mu rubanza, inteko y’abacamanza batatu baburanya urubanza rwa Kabuga, yasabye uwo munyamategeko gukomeza kunganira umukiriya we, icyakora uyu munyamategeko akomeje kwifata ku mwanzuro we nubwo yabisabwe.

Umwanzuro w’urukiko rwa UNIRMCT washyizwe ahagaragara tariki ya 1 Mata 2021 ugaragaza inkomoko yo kuva mu kazi kwa Altit yatewe n’uko Kabuga n’umuryango we bashaka kuba ari bo baha amabwiriza umunyamategeko, ndetse bakamusaba kubaha n’uburenganzira ku nyandiko z’urubanza nyamara atari bo bamwishyura.

Umunyamategeko wa Kabuga avuga ko asanga uwo yunganira mu mategeko ariwe wagombye kumuha amabwiriza, naho gusangira amakuru n’abo mu muryango we bikaba binyuranyije n’amabwiriza.
Urukiko rukaba rwanzuye ko uyu munyamategeko yakomeza kunganira umukiriya we wari wagaragaje ko yakunganirwa n’umunyamategeko witwa Peter Robinson.
Urukiko rwemeza ko rwasanze nta ngingo zikomeye zituma Altit ava mu rubanza rwa Kabuga kuko ibyo yanze gukora bigendanye n’akazi ke kandi ari amahame y’umwuga we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka