Abahoze ari Abanyamabanga bahoraho muri MINECOFIN na MININFRA bahanishijwe gufungwa imyaka itandatu

Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo muri iki cyumweru rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inzu bivugwa ko yaguzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Inzu bivugwa ko yaguzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubushinjacyaha bwemeza ko abahamwe n’ibyaha bahombeje Leta asaga miliyari 2.3 z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gusanga abaregwa baragurishije Leta inzu ya Rusizana Aloys iri ku Kacyiru asaga miliyari 9.85Frw hatarimo imisoro, mu gihe umugenagaciro wa Leta yari yavuze ko iyo nzu itagomba kurenza Miliyari 7.53Frw.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku itariki 31 Werurwe 2021, rwemeza ko Rwakunda Christian wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Rwamuganza Caleb wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority), bose bahamwa n’ibyaha 3 baregwa, ari byo:

Kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, no gukorana akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.

Kabera Godfrey wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na we yahamwe n’ibyo byaha.

Urukiko rwahanishije Rwakunda Christian, Rwamuganza Caleb, Serububi Eric na Kabera Godfrey igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu (6) n’ihazabu ya Frw 3.000.000 kuri buri wese.

Rwanzuye ko Rwakunda Christian, Rwamuganza Caleb, Serubibi Eric na KABERA Godfrey basubiza arenga miliyari 1.8Frw mu isanduku ya Leta.
Muri urwo rubanza abandi baregwaga ni umunyemari Rusizana Aloys nyiri inzu yaguzwe ku gaciro itari ikwiye na Sosiyete ye A et P ltd ndetse n’Umugenagaciro w’umwuga, Munyabugingo Bonaventure, ariko bombi bagizwe abere.

Urukiko rwategetse ko ifatirwa ry’imitungo itimukanwa y’umunyemari Rusizana rirangira ariko imitungo ye yimukanwa ikaba ikomeza gufatirwa, nk’uko inkuru y’Umuseke ikomeza ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka