Nizeyimana Marc wohererezaga abarwanyi FLN araregwa ibyaha icyenda

Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.

Bwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, ubwo bwagaragarizaga Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ibyaha bukurikiranyeho Nizeyimana Marc.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nizeyimana Marc yahoze mu mutwe wa FOCA ushamikiye kuri FDLR, nyuma ayoboka uwa CNLD na wo waje kwifatanya na MRCD-FLN.

Mu ibazwa rye Nizeyimana Marc ngo yiyemereye ko yari yungirije umuyobozi wa FLN mu gice cy’amajyaruguru, General Jevah, ari na cyo cyohereje abarwanyi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko yakuraga abarwanyi muri Congo bakanyura i Burundi abifashijwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo muri icyo gihugu, ndetse ngo hari n’igihe batewe inkunga y’ibikoresho bya gisirikare.

Nizeyimana ngo yatoranyaga abasirikare yohereza kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda banyuze i Burundi, abandi akabanyuza muri Nyamasheke bakinjira mu ishyamba rya Gishwati. Ibyo bitero ni nabyo bagize ibyaha Nizeyimana aregwa ndetse aniyemerera akanabisabira imbabazi.

Ibyaha akurikiranyweho uko ari icyenda bihura n’ibiregwa Paul Rusesabagina wari shebuja kuko yari umuyobozi wa MRCD-FLN akaba ari na we watangaga amabwiriza ku bigomba gukorwa n’umutwe w’ingabo zitemewe wa FLN.

Ibyaha bibiri gusa ni byo biregwa nk’umwihariko kuri Nizeyimana aribyo kujya mu mutwe w’iterabwoba no kugirana umubano n’abakozi ba Leta z’amahanga abigiriye gushyigikira iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Nizeyimana Marc aryozwa ibyaha byose aregwa nka gatozi n’ubwo atari aho byakorerwaga ariko ari we wabiyoboraga, agatoranya abarwanyi, akabereka inzira akabaha n’ibikoresho.

Nizeyimana Marc ni uwa kabiri ubushinjacyaha bugaragarije urukiko ibyaha bumurega nyuma ya Paul Rusesabagina, iburanisha ryo ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, hakazakurikiraho undi mu bantu 21 baregwa muri urwo rubanza.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka