Ubukangurambaga ku kurwanya ruswa mu nkiko buratanga icyizere

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, ahamagarira abantu bose kwirinda ababasaba kugura serivisi z’ubutabera kuko bazemerewe, akaba ari na byo bizatuma ruswa muri urwo rwego icika.

Mutabazi Harrison
Mutabazi Harrison

Mutabazi avuga ko mu gihe u Rwanda kuva ku itariki 15 kugeza ku ya 19 Werurwe 2021 rwari mu cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko, hakozwe ibikorwa bihamagarira Abanyarwanda kwirinda gutanga ruswa no kugaragaza abayikoresha mu nzego z’ubutabera.

Uwo muyobozi akavuga ko ibyo bikorwa bigenda bitanga umusaruro uko ubukangurambaga bugenda bwiyongera, binyuze mu kuburanisha imanza z’abakurikiranyweho icyaha cya ruswa mu nkiko.

Agira ati “Umwihariko ni ukuburanisha imanza za ruswa, kandi ni igikorwa kimaze igihe kuko gisanzwe kiba mu kwezi kwa kabiri, ariko ubu kubera icyorezo cya Covid-19 byigijwe inyuma”.

Avuga ko muri icyo cyumweru bamaze nta bishya babonyemo uretse guhabwa amakuru ko hari abiyita abakozi b’inkiko bagasaba abaturage amafaranga ngo bazabafasha mu manza.

Ati “Icyo twaje gusanga ni abantu biyita abakozi b’ubutabera ariko sibo kuko nimero bakoresha zitariho. Uretse igarama no kugura impapuro z’urubanza n’andi mafaranga yateganyijwe, nta muturage wemerewe kugira amafaranga atanga, ahubwo icyo asabwa gukora igihe bibaye ni ugutanga amakuru. Imyitwarire izira amakemwa ku bacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ni ishingiro ryo kugera ku ntego yo gutanga ubutabera bunoze”.

Icyegeranyo cy’ubucamanza 2018/2019 kigaragaza ko kuva 2011 kugeza 2019, mu bacamanza n’abanditsi bitabye Inama Nkuru y’Ubucamanza kubera ibyaha bya ruswa n’imikorere mibi ari 41, harimo 22 birukanwe, 9 baragawa, 3 bamburwa inshingano z’ubuyobozi, 4 bakatwa umushahara naho 3 bahagarikwa by’agateganyo.

Mu mwaka wa 2018/2019, haburanishijwe abantu 566 ku byaha bya ruswa, muri bo abahamwe n’icyaha mu buryo bwa burundu ni 241 bangana na 42.6 %, abagera ku 155 ni ukuvuga 27% bahamwe n’icyaha ariko barajurira bakaba bari batarafatirwa ibyemezo bya burundu muri, naho 170 bangana na 30 % ntibahamwe n’icyaha.

Icyiciro kirimo abantu benshi baburanishijwe kuri icyo cyaha, ni ikirimo ba rwiyemezamirimo cyihariye 30.9%, gikurikirwa n’icy’abatwara abagenzi, abashoferi n’abamotari bagera kuri 109 ni ukuvuga 19%.

Mu gihe mu myaka ya kera abahinzi, abashoferi n’abamotari ari bo bari benshi mu bakurikiranwagaho icyo cyaha.

Ibyegeranyo by’ubucamanza bigaragaza ko hari impinduka zigaragara kuko na ba rwiyemezamirimo bari mu mubare munini w’abakurikiranwa, bikaba bigaragaza ko nta muntu wacika ubutabera yitwaje ko afite amafaranga.

Mu byaha bya ruswa byaburanishijwe mu nkiko muri 2018/2019 abenshi ni abarezwe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke bagera kuri 61.5%, hakurikiraho abarezwe kunyereza umutungo bangana na 32%.

Ibyo byegeranyo bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu guhashya ibyaha bya ruswa bitewe n’uko hakiri umuco wo kudatanga amakuru kuri ruswa ishingiye ku gitsina, ishimishamubiri no kubona ibimenyetso bidashidikanywaho ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kuwusesagura bitewe n’uburyo ibyo byaha bikorwamo n’amayeri akoreshwa n’ababikora.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2011 kandi cyizihizwa buri mwaka.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda avuga ko ugereranyije n’imyaka itambutse, ruswa igaragara mu nkiko igenda igabanuka kubera ikoranabuhanga rikoreshwa kuva muri 2016, ryafashije ko abaturage badahura n’abantu cyane.

Ibyo byatumye guhera muri Nyakanga 2019 kugeza Kamena 2020, abakozi b’ubutabera bitabye Inama Nkuru y’Ubucamanza ari 11 barimo abacamanza 8 n’abanditsi b’inkiko 3.

Mutabazi avuga ko kuba ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko cyane rituma gusuzuma icyaba cyakozwe n’ikitakozwe byoroha ku buryo biziba icyuho cya ruswa n’akarengane.

Ikindi gifasha gukumira ruswa mu nkiko ni ingamba nyinshi zafashwe nk’itsinda rishinzwe gukurikirana imikorere y’inkiko ndetse rikagenzura amayeri yakoreshwa mu gutanga ruswa.

Mu rwego rwo gushyira mu byihutirwa igikorwa cyo kuburanisha mu nkiko imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya ruswa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo, avuga ko muri icyo cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko ku ikubitiro imanza zisaga 100 zivugwamo ari zo zagombaga kuburanishwa mu nkiko zitandukanye.

Mu Cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko muri 2020 imanza zisaga 100 zivugwamo ruswa nizo zaburanishijwe.

Icyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB cyakozwe 2020 kigaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye kigaragaza ko mu turere 23 abaturage bashima serivisi z’ubutabera ku gipimo kiri hejuru ya 75%, Akarere kari ku isonga ni Rulindo aho bashima ku gipimo cya 88.07% naho akaza inyuma ni aka Gasabo bashima ku gipimo cya 69.13%.

Muri icyo cyegeranyo imikorere y’ubushinjacyaha niyo ishimwa cyane kuri 86.1% naho kurangiza imanza nibyo biza inyuma kuri 70.9%.

Ruswa n’akarengane ni bimwe mu bibangamira imitangire ya serivisi inoze, muri ubwo bushakashatsi abaturage bavuze ko ruswa ikigaragara mu kazi, mu nzego z’ibanze ku gipimo kiri hejuru ya 27%, mu gihe muri Polisi y’igihugu, muri serivisi z’ubutaka, mu rwego rw’abunzi, serivisi z’abikorera no mu nkiko ikigaragara ku gipimo kiri hejuru ya 15%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo "kurwanya ruswa" (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi izakuraho n’ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

kageruka yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka