Ubucamanza bugiye kwakira imanza zisaga 900 z’abakiri bato

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.

Imanza z'abakiri bato zigiye kwihutishwa
Imanza z’abakiri bato zigiye kwihutishwa

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko urutonde rw’amazina y’abo rwatunganyijwe muri Gashyantare imanza zabo zashyizwemo, ariko ngo haracyakenewe kunonosora urutonde, urwa burundu rukazaboneka muri Gicurasi.

Uku kwihutisha imanza bikozwe nyuma y’uko abashinzwe ubucamanza mu Gushyingo umwaka ushize bashyizeho komite bayishinga gushakira umuti ikibazo cy’abantu bamara igihe kinini muri gereza bategereje kuburanishwa.

Nyuma y’uko iyo komite ishyizweho, amagereza yose yasabwe gutanga urutonde rw’amazina, ubu ikaba yitegura gushyira ahagaragara urutonde runonosoye ruzafasha mu kazi kazakurikiraho, raporo ya burundu ikazaboneka mu mpera za Gicurasi.

Hagati aho, mu gihe urutonde rwa burundu rugitunganywa, akazi ko kugabanya ubucucike mu magereza ko karakomeje.

Usibye gushyiraho amatariki yo kuburanisha imanza z’abashinjwa ibyaha bakiri bato, ubucamanza bwamaze no gushyiraho amatariki y’imanza z’abakoze ibyaha bidahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Imanza zose zigomba kuburanishwa muri uyu mwaka.

Inkiko zanasabwe kugarura imbere imanza zari zashyizwe muri 2022 zikazaburanishwa muri 2021, cyane cyane iz’imbonezamubano.

Muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushaka uburyo burambye bwo kugabanya ubucucike mu magereza hibandwa cyane ku guha abanyabyaha amahirwe yo kwisubiraho aho kubaka andi magereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka