Ubushinjacyaha: Rusesabagina yasabye imbabazi kubera ibikorwa by’iterabwoba bya MRCD-FLN

Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.

Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina akomeza gufungwa
Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina akomeza gufungwa

Bwabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mata 2021, ubwo hasubukurwaga urubanza Rusesabagina n’abo bareganwa by’umwihariko ku cyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, icyaha ubushinjacyaha burega Rusesabagina ubwe mu byaha icyenda bumushinja.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 14 Nzeli 2020, mu ibazwa rya Paul Rusesabagina yiyemereye ko yashinze umutwe wa FLN akaba n’umwe mu bawuha inshingano.

Mu bitero bitandukanye ahitwa i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, Nyungwe muri Nyamagabe ndetse na Rusizi, abarwanyi b’uyu mutwe bishe abantu icyenda, batwika imodoka ndetse basahura n’imitungo.

Umwe mu bahitanywe n’ibyo bitero akaba n’umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidel, mbere y’uko apfa yabwiye ubugenzacyaha ko yahurujwe n’umuturanyi amubwira ko abona ahantu batwitse undi asohoka ahuruye.

Ageze mu nzira ngo yahamagawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu gihe amwitaba abona abantu bitwaje intwaro kandi bambaye gisirikare bamwaka telefone bamusaba kugenda.

Akigenda ngo bahise bamurasa ukuguru no mu bitugu iruhande rw’ibumoso agwa hasi bamuteragura imigeri bamusiga aho bazi ko yapfuye.

Kimwe n’abandi batangabuhamya ngo bagaragarije ubugenzacyaha ko abarwanyi baje bashakisha abayobozi babo ariko abanze kwerekana aho batuye nabo bakicwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba aba barwanyi baraje bahiga abayobozi b’abaturage ari inshingano bari bahawe n’ubuyobozi bwabo bwa MRCD-FLN.

Ikindi ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko aba barwanyi bari batumwe n’ubuyobozi bwabo ngo ni uko nyuma y’ibyo bitero uwari umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana yabyigambye.

Ikimenyetso ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko akaba ari ijwi ry’ikiganiro Nsabimana Callixte yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ubumwe Nsabimana abazwa n’umunyamakuru Mukashema Agnes ku gitero cyagabwe i Nyabimata, yemera ko ari abarwanyi abereye umuvugizi bagikoze.

Yagize ati “Ni byo koko i Nyabimata twagezeyo twarabarashe yego, ubu nta mwanya mfite ariko nimpuguka ndaza kukwihamagarira”.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije urukiko ikindi gihe Nsabimana Callixte yigambye ibitero byo muri Nyungwe aho na none yavugiraga kuri Radio avuga ko Nyungwe ari agace k’imirwano anaburira abaturage kudahirahira bayinjiramo.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa rya Paul Rusesabagina ryo ku wa 31 Kanama 2020 mu bugenzacyaha yemeye ko umutwe wa MRCD-FLN, awufatanyije na Nsabimana Callixte na Irategeka Wilson.

Rusesabagina yagize ati “Ni byo koko ndi mu bantu batanze amabwiriza muri ibi bikorwa kuko amabwiriza n’ubundi yatangwaga n’inama y’abaperezida (College President) kuko twari aba Perezida ba MRCD, bayoboye imitwe ihuriye muri MRCD”.

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga jyewe Rusesabagina Paul, perezida wa PDR Ihumure, Irategeka Wilson perezida wa CNRD Ubwiyunge na Nsabimana Callixte perezida wa RLM”.

Ubushinjacyaha kandi byavuze ko Paul Rusesabagina yongeye kwemera uruhare rwe muri ibi bikorwa imbere y’ubushinjacyaha mu ibazwa ryo ku wa 11 Nzeli 2020 ndetse no mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 14 Nzeli 2020, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Buvuga ko yemeye ibyo bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’abarwanyi ba FLN ndetse abisabira n’imbabazi ariko avuga ko atabiryozwa kuko atageze aho byakorewe ndetse akaba ataranabibatumye.

Ubushinjacyaha busanga kuba Rusesabagina Paul yemera ubuyobozi bwa MRCD-FLN ndetse akanemera ibikorwa byakozwe uko byakozwe ndetse akabisabira imbabazi akwiye kuryozwa icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba.

Ikindi ubushinjacyaha bushingiye ku manza zagiye zicibwa mu bindi bihugu ku cyaha cyo ku kwica nk’icyaha cy’iterabwoba, busanga umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, adakwiye gutandukanywa n’ibikorwa uwo mutwe uba wakoze kuko ari umuyobozi wawo, akawutera inkunga, akawushakira ibikoresho n’imyitozo.

Aha rero ubushinjacyaha bugasanga hahanwe abakoze icyaha (abarwanyi) hadahanwe umuyobozi wabo wateraga inkunga ibyo bikorwa byaba ari ukwirengagiza ko ari we watanze amabwiriza kandi iyo atayatanga bitari bube.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira kuri ibyo bimenyetso, icyaha akurikiranyweho akakiryozwa nka gatozi, nk’umuterankunga wanayoboye ibyo bikorwa.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka