Umwarimukazi wo muri Amerika arashinja Rusesabagina kugambirira guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Prof. Michelle Martin yabanje kurahirira imbere y'Urukiko ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri
Prof. Michelle Martin yabanje kurahirira imbere y’Urukiko ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri

Dr Michelle Martin avuga ko yamenyanye n’uwitwa Providence Rubingisa mu mwaka wa 2009 bahuriye mu nama avuga ko yacitse ku icumu kandi afasha abarokotse amusaba kumwandikira igitabo ku buzima bwe bwite.

Avuga ko icyo gihe yari ashimishijwe cyane no kwifatanya n’umuntu warokotse Jenoside ndetse no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Icyo gihe ngo Rubingisa kandi yamusabye kumufasha mu bukangurambaga bw’umuryango yashinze kugira ngo abashe kubona inkunga.

Avuga ko icyo gihe yamuhaye urufunguzo rwa email ye kugira ngo ajye abasha gusubiza abaterankunga b’umuryango we.

Avuga ko mu biganiro yagiranye na Rubingisa kenshi yumvagamo ko ashyigikiye Hutu Power ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Rubingisa yambwiraga ko umwe mu babyeyi be ari Umututsi ariko ikindi gihe akambwira ko nta muvandimwe wishwe muri Jenoside ndetse ko uwitwa Omar yamufashije guhungira muri Congo kuko ngo yabaga kuri bariyeri. Ubundi nkumva imvugo ye irimo Hutu Power ndetse ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rusesabagina na Providence Rubingisa bavuzweho kugirana imikoranire
Rusesabagina na Providence Rubingisa bavuzweho kugirana imikoranire

Rubingisa Providence ngo yamuhuje na Paul Rusesabagina bahurira muri Hoteli i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rusesabagina ngo yamusabye kumubera umujyanama mu bya Politiki mu muryango yashinze wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation undi na we aramwemerera.

Mu nama zose z’uyu muryango ngo wasangaga basaba abantu baje mu bukerarugendo mu Rwanda kujya babaza abamwakiriye ibibazo byinshi bavuga Icyongereza kuko ngo ari Abatutsi.

Amakenga ku muryango wa Rusesabagina ngo yayagize ahanini abifashijwemo n’umunyeshuri yari yarohereje muri uyu muryango kuko ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini mu imenyerezamwuga aho ngo basesenguye bagasanga uwo muryango ukora Politiki aho kuba ibikorwa by’ubugiraneza.

Agira ati “Nanjye nari narageze mu Rwanda ariko mbona ko ibyo nabwirwaga muri Amerika bitandukanye n’ibyo niboneye, uwo munyeshuri na we ni ko yabibonye, duseseguye dusanga uwo muryango ushingiye kuri Politiki ugamije gukuraho Kagame atari ibikorwa byo gufasha impfubyi n’abapfakazi.”

Ikindi ngo ni uko hari abarwanashyaka ba PDR Ihumure bamusabaga ubushuti kuri Facebook ariko ugasanga hariho amafoto, amakarita yabo bari mu nzirabwoba n’andi makarita agaragaza amakuru nk’indangamuntu zabo za kera zigaragaza ubwoko.

Uyu munyamerikakazi avuga ko mu nama ya nyuma y’umuryango washinzwe na Rusesabagina ari ho yamenyeye amakuru y’impamo ko ugamije Politiki no gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda.

Iyo nama ngo bavugaga ku mabuye y’agaciro, gufata abasirikare bakuru ba RPF ndetse no gushakisha uburyo Perezida Kagame atafata ijambo mu nama y’ikinyagihumbi yagombaga kubera muri Esipagne.

Icyo gihe ngo Abanyamerika bakoranaga na Rusesabagina ngo bakoze ibishoboka byose kugira ngo Perezida w’u Rwanda adahabwa ijambo muri iyo nama ariko birananirana.

Avuga ko icyatumye akusanya inyandiko zose yabonye ndetse akanazibika ari uko ari umubyeyi byongeye akaba yari amaze kumenya ko akorana n’abakoze Jenoside mu gihe we yari azi ko akorana n’abayirokotse.

Uyu Munyamerikakazi avuga ko ishyaka rya PDR Ihumure ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rihungabanye umutekano w’u Rwanda nk’aho bashakishije ibihugu birimo Tanzaniya, Afurika y’Epfo, Congo n’u Burundi kugira ngo haboneke inzira zo gutera u Rwanda.

Avuga ko ishyaka PDR Ihumure yakoranaga bya hafi na RNC, FDLR ndetse n’uwari umuyobozi wayo Munyeshyaka.

Ikindi ni uko ngo abagize iryo shyaka bashakishaga inkunga yo kugura intwaro ndetse no kurema umutwe wo kurwanya u Rwanda.

Avuga ko ikindi ari uko Rusesabagina abinyujije mu muryango yashinze wiyemeje gufasha Ntanganda Bernard gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika cyane ko ngo iyo aza kuyatsinda byari korohera Rusesabagina kugera ku butegetsi.

Anavuga ko hari inyandiko nyinshi zanditswe na Rusesabagina ubwe, ishyaka rye ndetse n’umuryango yashinze zigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda.

Kuba ari imbere y’urukiko atanga amakuru ngo ntiyigeze abisabwa n’u Rwanda ahubwo ngo yabikoze nk’umubyeyi kandi uharanira ineza ya buri wese no kubabazwa cyane no gukorana n’abajenosideri.

Uyu mutangabuhamya yitabajwe n’ubushinjacyaha mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa ku cyaha cy’iterambwoba no kurema umutwe w’iterabwoba.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo ibyo yavuze bishobora kuba ari ukuri,uyu mudamu yakoreye Leta y’u Rwanda hagati ya 2012 na 2015,imuhemba 5000 USD buri kwezi.

semana yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka