
Ese naraciriwe urubanza ngakatirwa n’inkiko ntahari simenye ko nakatiwe aho mbimenyeye nakora iki? Ni ryari nemerewe kujurira? Ni ubuhe buryo bwo kujurira bubaho? Ese kujurira bikorerwa hehe?
Ibi bibazo byose turabisubiza mu nkuru twabateguriye ijyanye n’igikorwa cyo kujurira kibaho ku muntu cyangwa urwego rutishimiye imikirize y’urubanza cyangwa igihe habayeho akarengane.
Uburyo tubagezaho muri iyi nkuru ni ubukoreshwa mu gihe cy’imanza z’inshinjabyaha (Criminal Cases). Byumvikane ko ubu buryo n’ubwo hari ibyo buhuza n’ubukoreshwa mu gihe cy’imanza mbonezamubano ariko ntabwo busa.
Kugira ngo ubyumve neza, reka tugufashe gutandukanya imanza mbonezamubano n’imanza z’inshinjabyaha.
Imanza z’inshinjabyaha ni igihe uwakoze icyaha agikoreye igihugu. Muri izi manza ubushinjacyaha ni bwo buba buhagarariye inyungu za Leta. Ibyaha byakozwe cyangwa se bishobora gukorwa n’ibihano byabyo biteganywa n’igitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cya 2018. Ku manza z’inshinjabyaha uwatsinzwe aba ashobora guhabwa igihano cy’igifungo, gutanga ihazabu, gukora imirimo rusange cyangwa igihano cy’urupfu aho cyemewe. Urugero twatanga aha ni urubanza rwerekeranye n’icyaha cyo kwica.
Mu gihe imanza z’imbonezamubano ari igihe habayeho amakimbirane cyangwa kutubahiriza ibyo abantu bumvikanye,hakabaho igihombo runaka cyishyurwa n’impozamarira. Aha uwatsinzwe asabwa gutanga indishyi (Damages) ku wangirijwe n’ikibazo cyangwa amakimbirane yateje cyangwa urukiko rukaba rwamuhana mu bundi buryo butarimo igihano cy’igifungo nk’uko twabibonye bigenda ku manza z’inshinjabyaha.
Mu gihe mu manza z’inshinjabyaha ubushinjacyaha buba buhagarariye Leta ari bwo buyihagararira mu rukiko, mu manza mbonezamubano umuntu ku giti cye ni we wihagararira mu Rukiko.
Urugero twatanga ku manza z’imbonezamubonamo ni imanza zerekeranye n’ikibazo cyatewe n’izungura, amasezerano atubahirijwe cyangwa ubutane (Divorce).
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu warenganyijwe cyangwa utishimiye imikirize y’urubanza mu manza z’inshinjabyaha ashobora gukoresha uburyo bune (4) bwo kujurira kugira ngo ahabwe ubutabera. Ubu buryo ni bwo bita mu Cyongereza ‘Legal Remedies’.
Turahera ku buryo benshi musanzwe mumenyereye ari bwo buzwi nko kujurira (Appeal)
1. KUJURIRA (Appeal)
Kujurira ni igikorwa gikorwa iyo uwaciriwe urubanza atishimiye imikirize y’urubanza. Umuntu ujurira n’ubwo ari uburenganzira bwe ariko ntiyakagombye kumva ko igihe cyose agomba kujya kujurira ngo ni uko atishimiye imikirize y’urubanza .
Ushobora kutishimira imikirize y’urubanza kuko wifuzaga gutsinda ariko ugahitamo kutajurira kubera ko nta bimenyetso ufite bizatuma utsinda urubanza mu gihe cy’ubujurire . Aha umuntu wiyemeje kujurira aba agomba kujurira kuko afite impamvu zo kujurira atitwaje gusa ngo ni uko yatsinzwe urubanza akaba atishimiye ko atatsinze.
Uregwa ashobora kujuririra urubanza rwose cyangwa zimwe mu ngingo atishimiye imikirize yazo. Urukiko rwajuririwe ruburanisha gusa mu mbibi z’icyajuririwe. Iyo urubanza rujuririwe, irangizwa ryarwo riba rihagaritswe kugeza ku munsi igihe cyo kujurira kirangiriraho cyangwa niba umuntu yarajuriye, kugeza igihe hafatiwe icyemezo kuri ubwo bujurire. Kujuririra indishyi ntibihagarika irangiza ry’ibihano uwatsinzwe yakatiwe.
Uburenganzira bwo kujurira bufitwe n’aba bakurikira: utegetswe kuriha; uwaregeye indishyi cyangwa abahawe indishyi batasabye ariko ku byerekeye indishyi gusa n’ Ubushinjacyaha.
Ikirego cy’ubujurire gitangwa mu rukiko rwisumbuye ku rw’ababuranishije urubanza bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 icyemezo cy’urukiko gitangajwe. Aha bisobanuye ko utanze ikirego cy’ubujurire hashize iminsi irenze 30 waramenyeshejwe icyemezo cy’urukiko ikirego cyawe ntabwo urukiko rucyakira.
Umuntu utarabashije kugaragara mu isoma ry’urubanza yaramenyeshejwe umunsi w’isomwa ry’urubanza ntiyohereze n’uwo kumuhagararira ntiyitwaza ko atamenyeshejwe icyemezo cy’urukiko.
Umuntu utaraje kuburana mu rubanza no mu isomwa ry’urubanza ntaze iminsi yo kujurira itangira kubarwa iyo amaze kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko.
Iyo waburanye wemera icyaha ntabwo uba wemerewe kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.
Uregwa wari ufunzwe, urukiko rukamugira umwere cyangwa rukemeza ko igifungo cye gisubikwa cyangwa rukamuca ihazabu yonyine, afungurwa ako kanya kabone n’iyo habayeho ubujurire.
Icyakora, Ubushinjacyaha bushobora, bumaze kujurira, gusaba Urukiko rwajuririwe ko ukurikiranyweho kimwe mu byaha bivugwa muri iyi ngingo kandi hari ibimenyetso bifatika ko gufungurwa kwe kwahungabanya umutekano rusange yongera gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza rwajuririwe ruciriwe.
Ibyo byaha ni ibi bikurikira:Jenoside; Ibyaha byibasiye inyokomuntu; Ibyaha by’intambara; Ibyaha byo guhohotera umwana; Ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa w’ibindi bihugu; Ibyaha by’iterabwoba; Ibyaha byo kugambanira Igihugu n’ibyaha by’ubutasi.
2. GUSUBIRISHAMO URUBANZA (Opposition)
Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rwongera kuburanishwa. Gusaba ko urubanza rusubirishwamo bisabwa n’uwarezwe mu rukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo. Bikorwa mu buryo bumwe n’ubwo gutanga ikirego.
Umwanzuro usaba ko urubanza rusubirishwamo ugomba kugaragaza impamvu zikomeye zatumye ubisaba ataboneka mu iburanisha ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo.
Gusubirishamo urubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe usaba gusubirishamo urubanza abimenyeye (Ubundi mbere amategeko yateganyaga iminsi 10)
Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uwaciriwe urubanza adahari yabonye imenyesha, ashobora gusaba kurusubirishamo igihe cyose igihano kitarasaza cyangwa igihe cyose urubanza rutararangizwa ku byerekeye indishyi.
Gusubirishamo urubanza byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere agaragaje impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urukiko rwaregewe rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.
Icyakora, uwakatiwe n’Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo, aha gusubirishamo urubanza bikorerwa mu rukiko rw’ibanze.
Uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo ategetswe kwitaba ku giti cye. Iyo mu rubanza rwaciwe adahari yari ategetswe kuba ahari, cyangwa igihe urubanza rwaciwe adahari rwategetse ko kugira ngo gusaba ko rusubirwamo byemerwe, nyiri ukubisaba agomba kurubonekamo.
Iyo uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo yongeye kutitaba, kurusubirishamo ntibiba bicyemewe keretse iyo yongeye akagaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zatumye ataboneka.
Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari bihagarika irangiza ryarwo. Icyakora urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari, rushobora gutegeka mu gihe icyaha kimuhamye, ko ahita afatwa agafungwa n’ubwo bwose yasubirishamo urubanza.
Urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari rushobora kandi no gutegeka ko uwahamwe n’icyaha afatwa agafungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe.
Iyo isubirishamo ry’urubanza rwaciwe uregwa adahari ryemewe, urubanza rwaciwe mbere nta gaciro ruba rugifite. Urukiko rwongera kuburanisha bundi bushya urubanza mu ngingo zarwo zose. Iyo idosiye iregwamo abantu benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, abaregwa bose barongera bagahamagarwa.
Iyo mu isubirishamo urubanza ubushinjacyaha butabonetse, ucyekwaho icyaha ararekurwa mu gihe akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri munsi y’imyaka 5 y’igifungo. Gusa ntabwo ibi bikorwa ku cyaha cy’ubugome (Felony) ni ukuvuga icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu (5) kugeza ku gifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bubikora mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe urubanza rwasomeweho kandi urukiko na rwo rukabifataho icyemezo mu gihe kitarenze ayo masaha.
3.GUSUBIRISHAMO URUBANZA INGINGO NSHYA (Application for Review)
Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ni ugushaka ko urubanza rwaciwe burundu ruvanwaho rukongera gusuzumwa bundi bushya hubahirijwe impamvu ziteganywa n,amategeko.
Gusubirishamo urubanza ingingo nshya bishobora gukorwa n’aba bakurikira: Ubushinjacyaha ; uwahamwe n’icyaha; cyangwa uwaregeye indishyi.
Iyo uwaciriwe urubanza cyangwa uwakorewe icyaha yapfuye, yazimiye cyangwa yabuze, gusaba gusubirishamo urubanza ingingo nshya bishobora gukorwa n’uwo bashakanye, umwana we cyangwa abandi amategeko yemerera kumuzungura, uwo yaraze ibye, cyangwa uwo yasize ashinze ubwo butumwa.
Gusubirishamo urubanza ingingo nshya bisabwa mu rukiko rwaciye urubanza mu rwego rwa nyuma, rukaburanishwa n’inteko itararuburanishije mbere. Icyakora, urubanza rwaciwe n’urukiko Gacaca rusubirishwamo mu Rukiko rw’Ibanze.
Urubanza rushobora gusubirishwamo ingingo nshya kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1° ushinjwa amaze gucirwa urubanza rw’uko yishe umuntu, hanyuma hakaboneka ibimenyetso bihagije byemeza ko uwo bakeka ko yishe atapfuye.
2° bamaze gucira ushinjwa urubanza ku cyaha yashinjwaga, hakaboneka urundi rubanza nk’urwo rwahannye undi muntu kandi rumuhanira icyo cyaha, izo manza zombi zivuguruzanya zikaba zigaragaje ko umwe mu bakatiwe yarenganye.
3° iyo habayeho ruswa muri urwo rubanza yemejwe n’urukiko kandi ikaba yaragize ingaruka ku mikirize yarwo.
4° iyo haciwe urubanza bashingiye ku mpapuro, ku buhamya cyangwa indahiro byaje kugaragara cyangwa kwemezwa n’urukiko ko ari ibihimbano nyuma y’icibwa ry’urwo rubanza.
5° iyo kuva aho urubanza ruciriwe, habonetse ikimenyetso gishya kimara impaka kigaragaza neza akarengane katewe n’urubanza rusabirwa gusubirwamo.
6° iyo urubanza rushingiye ku byakozwe mu iburanisha bikozwe mu izina ry’umuntu utarigeze atanga ubwo bubasha mu buryo ubwo ari bwo bwose, cyangwa ngo yemere cyangwa yemeze ibyakozwe.
Ku bijyanye n’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, gusubirishamo urubanza ingingo nshya byemerwa gusa iyo uwakatiwe urubanza yerekanye ko uwo yashinjwaga kwica akiriho.
Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ntibirubuza kurangizwa, keretse iyo iryo rangizwa ryahagaritswe n’urukiko rwaregewe gusubirishamo urubanza ingingo nshya. Urubanza ruciwe ku kirego cyo gusubirishamo urubanza ingingo nshya, ntirwemera inzira z’ubujurire izo ari zo zose uretse kurusubirishamo ku mpamvu z’akarengane.
Igihe ntarengwa cyo kuregera gusubirishamo urubanza ingingo nshya rwaciwe burundu ni amezi abiri (2) kuva igihe impamvu ituma urwo rubanza rusabirwa gusubirwamo yabonekeye.
5. GUSUBIRISHAMO URUBANZA INGINGO NSHYA KU MPAMVU Z’AKARENGANE
Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ku mpamvu z’akarengane bikorwa iyo hari impamvu zikurikira:
Iyo urubanza rwaciwe hagaragayemo ruswa, itonesha cyangwa ikimenyane, iyo umucamanza yafashe icyemezo atagendeye ku byo amategeko ateganya, n’iyo urubanza rwaciwe rutarangijwe neza.
Ikirego cyo gusubirishamo urubanza ingingo nshya ku mpamvu z’akarengane gitangwa mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe ababuranyi bamenyesherejwe icyemezo cy’urukiko. Iki kirego mbere cyatangwaga mu rwego rw’Umuvunyi ariko ubu gitangwa mu rukiko rukuru (High Court).
Ubu ni uburyo ushobora gukoresha mu gihe cyose waba utishimiye imikirize y’urubanza cyangwa se wahuye n’akarengane mu manza z’inshinjabyaha. Ubutaha tuzareba n’uburyo bwo kujurira buteganywa n’amategeko mu manza mbonezamubano (Civil Cases) aho kuri ubu ho hanakoreshwamo uburyo bwo ‘gutambamira urubanza’.
Ubu buryo ntabwo umuntu ari we ubwihitiramo gusa aba agomba kugendera ku mpamvu ziteganwa n’amategeko kugira ngo ikirego gitanzwe hifashishijwe ubu buryo kigire agaciro.
Mu gutegura iyi nkuru, twifashishije itegeko igihugu cy’u Rwanda gisanzwe kigenderaho nk’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu rubanza RS/INJUST/RC00004/2020/CA inteko isubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane yatangiye igizwe n’abamanza batatu, nk’uko itegeko rbiteganya iburanisha rirasubikwa. Nyuma iburanisha risubukuwe, rukomeza igizwe n’umucamanza umwe nawe noneho avuguruza icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwemeje ko rusubirishwamo rumaze gusanga harimo akarengane koko kandi iyo rufashe icyemezo nta rundi rwego rwemerewe kuongera gusuzuma. Ububasha buba bufitwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga ku zindi nkiko harimo urukikorw’ubujurire.
Icyari kigenderewe kwari ukugira ngo procedure yubahirizwe kuko akarengane kari gukurwaho inyuze mu iburanisha nabwo ari ugukomza kurenganya uwari watsinze mu rukiko rwafashe icyemezo ko yatsinze akimwa icyo yaregeye no guhabwa indishyi ataricyo cyaregewe.
Kubera ko, iyo itegeko riba ririho nagombaga kubanza kwandikira perezida w’urukiko rw’ubujurire kuko ariwe perezida w’urukiko rukuru rwafash icyemezo cya nyuma. Nba ntanyuzwe n’cyemezo afashe akaba aribwo mba narandikiye urwego rw’umuvunyi.
Nta tegeko ribiteganya ryari ririho. NIWO MURONGO WAGOMBAGA GUTANGWA N’URUKIKO RW’IKIRENGA AHO KURWOHEREZA MU RUKIKO RWARIRUTABIFITIYE UBUBASHA " MANQUE DE QUALITE"
Nkeneye kutarenganywa nimikoreshere y’itegeko ryagiyeho nyuma ntari mftiyeho ububasha bwo kurishingiraho.
1. NTA BUBASHA URUKIKO RW’UBUJURIRE RWARI RUFITE BWO GUSUBIRASHAMO URUBANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANEKUKO IYO BIBA BYARASHOBOKAGA NARIKUBANZA KWANDIKIRA PEREZIDA WARWO AKANDIKIRA
PEREZIDA W’URUKKO RW’IKIRENGA CYANGWA UMURANYI YEMEZA KO URUBANZA ASANGA RURIMO AKARENGANE KOKO CYANGWA KO NTAKAGARAMO
2. IYO ITEGEKO RIBAHO NIBWO NARIKWANDIKIRA URWEGO RW’UMUVUNYI NDUSABA KURENGANURWA NSHINGIYE KU GISUBIZO CYA PEREZIDA W’URUKIKO RW’UBUJURIRE.
NTA BUBASHA NARI MFITE BWO KWANDIKIRA PEREZIDA W’URUKIKO RW’UBUJURIRE KUKO ARIRWO RUKURIYE URUKIKO RUKURU RWARI RWAFASHE ICYEMEZO CYA NYUMA
3. NTABWO HABURANYE UWO ABAMFITIYE UMUTUNGO BAVUGA KO ARIWE WABAGURISHIJE BAGOBOKESHEJWE KU GAHATO NTIBAZANA UWO BAVUGAGA KO YABAGURISHIJE. YAGIYE AHAMAGARWA AHATAZWI KANDI BAMBURANYA AMAHUGU NTA N’AMASEZERANO Y’UBUGURE/UMWIMERERE BEREKAGA URUKIKO KUKO HARI AMASZERANO Y’IMPANO YAKOZWE MBERE Y’IGIHE BAVUGA KO BAGURIYEHO, NKABA MBONA HARACIYEMO RUSWA YATEYE ABACAMANZA
KUBOGAMA.
4. INTEKO YASUBIRISHIJEMO URUBANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANE YARIGUKOMEZA KUBURANISHA IGIZWE N’ABACAMANZA BATATU, UKO YARI YATANGIYE,, RUKOMEZA GUSUBIRISHWAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE N’INTEKO ITUZUYE IGIZWE NUMUCAMANZA UMWE
Bigenda bite, iyo manza mbonezamubano, ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’impano, urukiko rwemeje ko umuburanyi wajuriye yatsinze, urukiko rukamusabira indishyi rukamwima impano aricyo cyaregewe, yagera mu karengane, naho urukiko rugahakana ruvuga ko ayo masezerano atabayeho kandi amasezerano agaragarira buri wese?
Iyo yanditse atakamba kubera ko atishimiye imikirize, yabigenza ate kugira ngo perezida w’urukiko rw’ikirenga amurenganure ko itegeko riteganya ko ariwe ufata icyemezo kidashobora gusuzumwa n’izindi nzego, ko igisubizo atanga kba ntakuka?
Niwe ubaemeje ko akarengane kagaragarira buri wese, urukiko rw’ubujurire rukamuvuguruza kandi icyemezo afashe kitavuguruzwa, akaba ariwe ufite ububasha ku nkuko zose.
Byagenda bite kugira ngo ashimangire ko icyemezo cye kitavuguruzwa
Ese birashoboka ko Urubanza rwarangizwa n’Umuhesha w’Inkiko utari uw’Umwuga kubera ko bagira inshingano nyinshyi,ntajye kuri terrain akarurangiriza muri bureau,Abatsinzwe ntibave mubyo batsindiwe birashoboka ko nashaka umuhesha w’inkiko w’umwuga akarurangiza bwa kabiri? mumfashe
Njye nakorewe akagambane mu nkuko ndafumgwa n’Abayobozi mu nzego z’ibanze bagamije kwihesha ingirane ku mutungo wanjye itandukanye bafatanije na bamwe mu bakozi b’ibibigo byatanze ingirane,ibyo bimviramo ihohoterwa rikomeye ririmo kunteza igihombo gikomeye ku mutungo no kubantu barimo umugore wanjye wishwe arozwe kubera ko ariwe wakoreshejwe muri uwo mugambi,hamwe no gucura umugambi wo kunyica kugira ngo hasibanganywe amakosa yose amaze gukorwa ashobora no guhindukamo ibyaha birimo n’ib’ubugome,ukaba ugiye kugerwaho mbanje gukeneshwa kuko ubu maze gufungurwa inzira zaho navana amikoro no kunshyira mu Kato bantandukanya n’Abantu Bose,kuba nta rwego Nagana ngo rundenganure by’umwihariko urw’Ubucamanza,n’ikimenyomenyo aho nganiye Sobanuzainkiko nkaba natafungiwe inzira zo gutanga ibisobanuro ahabigenewe Ari nako ntotezwa n’Umuyobozi w’umurenge wa CYUMBA mbona ko agamine kurwanira ishyaka Umucamanza witwa Mbishibishi Maurice wampamije icyaha ntakoze,akaba yaranze no kuburanisha Urubanza rw’ikirego naregeye urukiko ayoboye kugira ngo atagaragaza ibimenyetso by’akagambane katumye mfungwa.None nkaba mbasaba ko mwasaba Abashyinzwe ikoranabuhanga muri iyi System ko bafungira ahagenewe gutanga ibibazo kuko naho hafunze,n’ahagenewe gushyirwa i ibisobanuro by’ikibazo kuko hahari ariko hakaba hatinjirwa.Murakoze.
wagana urwego rw’umuvunyi bagufasha
Urwego rw’umuvunyi rugaragaza aho akarengane gaherereye, ubugenzuziz bw’inkiko bukemeza ko akarengane kagaragarira buri wese. bishimangirwa n’icwemezo cya perezida w’urukiko rw’ikirenga yemeza ko urubanza rusubirishwa ku mpamvu z’akarengane kugira ngo procedure yo gukuraho akarengane yubahirizwe, umucamanza wo mu rukiko rwo hasi y’urukiko rw’kirenga akabirengaho akavuguruza izo nzego kandi zimukuriye.
Icyari gikwiriye ni ukutita ku cyemezo cy’umucamanza ngo byitirirwe urukiko kandi hari amategeko n’ibimenyetso byirengagijwe mu icibwa ry’urubanza rwasubirishwagamo ku mpamvu z’akarengane.
Kandi itgeko rivuga ku muburanyi watsinzwe agasaba ko urubanza yatsinzwemo rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.
Ntabwo ari uwarenyijwe mu rubnza yatsinze agahabwa indishyi akimwa icyo yaregeye ko cyubahirizwa.
Murakoze
Njye nakorewe akagambane mu nkuko ndafumgwa n’Abayobozi mu nzego z’ibanze bagamije kwihesha ingirane ku mutungo wanjye itandukanye bafatanije na bamwe mu bakozi b’ibibigo byatanze ingirane,ibyo bimviramo ihohoterwa rikomeye ririmo kunteza igihombo gikomeye ku mutungo no kubantu barimo umugore wanjye wishwe arozwe kubera ko ariwe wakoreshejwe muri uwo mugambi,hamwe no gucura umugambi wo kunyica kugira ngo hasibanganywe amakosa yose amaze gukorwa ashobora no guhindukamo ibyaha birimo n’ib’ubugome,ukaba ugiye kugerwaho mbanje gukeneshwa kuko ubu maze gufungurwa inzira zaho navana amikoro no kunshyira mu Kato bantandukanya n’Abantu Bose,kuba nta rwego Nagana ngo rundenganure by’umwihariko urw’Ubucamanza,n’ikimenyomenyo aho nganiye Sobanuzainkiko nkaba natafungiwe inzira zo gutanga ibisobanuro ahabigenewe Ari nako ntotezwa n’Umuyobozi w’umurenge wa CYUMBA mbona ko agamine kurwanira ishyaka Umucamanza witwa Mbishibishi Maurice wampamije icyaha ntakoze,akaba yaranze no kuburanisha Urubanza rw’ikirego naregeye urukiko ayoboye kugira ngo atagaragaza ibimenyetso by’akagambane katumye mfungwa.None nkaba mbasaba ko mwasaba Abashyinzwe ikoranabuhanga muri iyi System ko bafungira ahagenewe gutanga ibibazo kuko naho hafunze,n’ahagenewe gushyirwa i ibisobanuro by’ikibazo kuko hahari ariko hakaba hatinjirwa.Murakoze.
Mwaramutse neza ,ndagarutse nsanze ntasoza ntavuze kuri RIB,hari abakozi bayo bakoresha umwanya barimo mu nyungu zabo bwite bakarenganya abantu nkana,ugasanga bamwe babirenganiyemo bikabaviramo no gufungwa hashingiwe ku makuru RIB,aba yanditse rimwe na rimwe adahuye nukuri guhari.Urugero:Narafashwe amaze kunkorera inyandiko y’ibazwa arayizana ngo nyisinye ndanga,musaba ko nabanza ngasoma ibyo ngiye gusinyira,byatumye nsanga hari amakuri yanshyizeho kandi ntayo namubwiye ukabonako hari abo yashakaga kurengera inyungu zabo.Ubwo urwandiko yararutanyuye yandika urundi tugombye gutongana.Byanyeretse ko wa muntu usinyya atabanje gusoma ashobora kubirenganiramo.Igikenewe ni kurenganura urengana ntakubogama kandi hakarebwa ibimenyetso nshinjabyaha kuruta kumva amarangamutima y’abarega cyane ko turi mugihugu gifite ubutabera
Mwaramutse amahoro mwabyihoreye ahubwo rubanda rugufi rugera kuri RB runabeshyerwa nukurusha ikofi ukirirwa ufunze utemerewe nokuvuga bakakubwirako uwomuntu atakubeshyera wabona wiriwemo ukemera ibyobategetse ugataha hacaho iminsi yabona ashakakugira ikindiyagukuraho bakongera bakaguhamagara bashakakugufunga nubundi kuricyacyibazo cyarangiye ahhh mubyihore hano akaruta akandi karakamira
Mwaramutse amahoro mwabyihoreye ahubwo rubanda rugufi rugera kuri RB runabeshyerwa nukurusha ikofi ukirirwa ufunze utemerewe nokuvuga bakakubwirako uwomuntu atakubeshyera wabona wiriwemo ukemera ibyobategetse ugataha hacaho iminsi yabona ashakakugira ikindiyagukuraho bakongera bakaguhamagara bashakakugufunga nubundi kuricyacyibazo cyarangiye ahhh mubyihore hano akaruta akandi karakamira
Mwaramutse amahoro mwabyihoreye ahubwo rubanda rugufi rugera kuri RB runabeshyerwa nukurusha ikofi ukirirwa ufunze utemerewe nokuvuga bakakubwirako uwomuntu atakubeshyera wabona wiriwemo ukemera ibyobategetse ugataha hacaho iminsi yabona ashakakugira ikindiyagukuraho bakongera bakaguhamagara bashakakugufunga nubundi kuricyacyibazo cyarangiye ahhh mubyihore hano akaruta akandi karakamira
Mwaramutse amahoro mwabyihoreye ahubwo rubanda rugufi rugera kuri RB runabeshyerwa nukurusha ikofi ukirirwa ufunze utemerewe nokuvuga bakakubwirako uwomuntu atakubeshyera wabona wiriwemo ukemera ibyobategetse ugataha hacaho iminsi yabona ashakakugira ikindiyagukuraho bakongera bakaguhamagara bashakakugufunga nubundi kuricyacyibazo cyarangiye ahhh mubyihore hano akaruta akandi karakamira
Mwaramutse neza,nibura hari byinshi nsobanukiwe nyuma yo gusoma kuri uru rubuga bityo nkaba hari ibyo ntasobanukiwe ngira ngo mbabaze;Nakorewe akarengane na bamwe mubayobozi b’inzego z’ibanze kubera kutanyishimira mu kazi,bituma mugenzi wanjye twakoranaga mu kagari akoresha bamwe mubayobozi bo mu midugudu,bahimba ko bampaye ruswa baza no kunshinja bafatanyije nuwo muyobozi w’akagari twakoranaga.Ubwo ndafungwa ndanaburana ,ariko nyuma y’amezi umunani nagizwe umwere ndataha.Mfite impungenge ko byaba byaramviriyemo gutakaza akazikandi ariko kari kantungiye umuryango.Dore icyo nakoze rero,nandikiye akarere nsaba gusubizwa mu kazi none hashize 15jours batampa igisubizo.Nabagishaga inama nuko nabyitwaramo kuko numva ngomba kuregera indishyi.Ese narega akarere cyangwa abo bayobozi bambeshyeye bakaba ari nabo baza kunshinja kandi bahagaze kubinyoma gusa?Ikindi kibbazo ese ko nagizwe umwere hateganywa iki mu mategeko nk’umukozi wareta wazize akarengane nkaba ntari mu kazi?Ndabashimiye ubwo mwampa igisubizo kuri ya e-mail nabahaye,turi kumwe .
Hari urubanza N0 RS/INJUST/RC 00002/2022/TGI/GIC Twahuriwemo n’akarengane ko kuduhuguza isambu hagendewe kuburengere twakorewe na KWIZERA Celestin,ariko ibyo twasabye urukiko gusesengura n’ibimenyetso twatanze n’abatangabuhamya bazi neza ibyaho byose umucamanza ntacyo yabivuzeho yabyirengagije nkana tukaba twifuza mwadukorera ubuvugizi hanyuma inzego zitandukanye zakinjira mukibazo cyacu handewe kubimenyetso naho ikiburanwa kiri kugirango ukuri kujye ahagaragara n’imbizi n’abanyirazo bagaragare bavuge uko ikibazo kimeze k’umugaragaro.
Murakoze.
Noneho ahubwo, inteko isubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane iba igizwe n’abamanza batatu, iburanisha rirasuikwa. Nagiye kubona nyuma iburanisha risubukuwe, rukomeza igizwe n’umucamanza umwe avuguruza icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwemeje ko rusubirishwamo rumaze gusanga harimo akarengane koko.
Icyari kigenderewe kwari ukugira ngo procedure yubahirizwe kuko akarengane kari gukurwaho inyuze mu iburanisha nabwo ari ugukomza kurenganya uwari watsinze mu rukiko rwafashe icyemezo ko yatsinze akimwa icyo yaregeye no guhabwa indishyi ataricyo cyaregewe.
Twarashize ntabutabera buba muri iki gihugu ,politic y inteko y umucamanza igizwe n umucanza umwe ubwayo aho ariwe wiga urubanza,akarukurikirana ,agafata n umwanzuro ni ikimenyetso cya ruswa igaragara nta butabera pe dufite ,
Twarashize ntabutabera buba muri iki gihugu ,politic y inteko y umucamanza igizwe n umucanza umwe ubwayo aho ariwe wiga urubanza,akarukurikirana ,agafata n umwanzuro ni ikimenyetso cya ruswa igaragara nta butabera pe dufite ,
Igitekerezo mfite nuko rwose mwatugeraho abaturage twarashize RIB nubwo muziki mwazishyizeho ngo zikurikirane ibibazo byabaturage ahubwo nibo batwishe nabi ngewe mfite umubabaro umutima wenda guturika umuvandimwe wange yatewe icyuma biba ngombwa ko akurwamo Urwagashya mubitaro bya CHUK nimpapuro zo kwa Docteur turazifite yewe no muri dossier zirabivuga ariko twatunguwe uwakimuteye yarekuwe tutabizi none twasanze baramugize umwere kandi igiteye agahinda byapfiriye kumurwnge no RIB kuri station zimirenge kuko baramufashe baramutorokesha bazi neza ibyo yakoze nyuma tubareze bahamagawe na RIB y’Akarere nibwo bagaragaje aho ari none ko dupfuye nabi mwaturenganuye umuntu wacu bamugize ikimuga ngo ikirego nta shingiro gifite ndenda gutoragura amasashe nabuze naho bahamagara ngo wenda mbaririre mwandema umutima
Muraho ,ubu se iyo umuntu yarenganyijwe n inkiko atemerewe no kujurira arengamurwa nande? Mumfashe, n umuvunyi nawe naranditse amaso yaheze mu nzira